ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 46
  • Yakoze ku Mwenda wa Yesu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yakoze ku Mwenda wa Yesu
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Yakijijwe no gukora ku mwenda wa Yesu
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yesu azura abapfuye
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Yehova azatuzura mu bapfuye!
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Yesu akora ibitangaza byinshi
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 46

Igice cya 46

Yakoze ku Mwenda wa Yesu

INKURU y’uko Yesu yari yagarutse avuye i Dekapoli yageze i Kaperinawumu, maze imbaga y’abantu benshi bahurira ku nyanja baje kumusanganira. Nta gushidikanya, bari barumvise inkuru ihereranye n’ukuntu yacubije umuhengeri mu nyanja, n’ukuntu yakijije umuntu wari waratewe n’abadayimoni. Igihe rero yururukaga avuye mu bwato, bamuteraniyeho bafite amatsiko kandi biteze ko hari icyo yari agiye kubakorera.

Umwe mu bantu bari bashishikajwe cyane no kubona Yesu ni Yayiro, umutware wari uhagarariye isinagogi. Yikubise hasi ku birenge bya Yesu maze aramwinginga cyane ati “agakobwa kanjye karenda gupfa, ndakwinginze, uze ukarambikeho ibiganza byawe, gakire, kabeho.” Yayiro yakundaga uwo mwana we w’umukobwa mu buryo bwihariye, kubera ko ari we mwana wenyine yagiraga kandi akaba yari afite imyaka 12 gusa.

Yesu yaremeye maze yerekeza iyo kwa Yayiro, aherekejwe n’imbaga y’abantu. Dushobora kwiyumvisha ibyishimo abantu bari bafite mu gihe bari bategereje kubona ikindi gitangaza. Ariko muri iyo mbaga y’abantu harimo umugore umwe witekererezaga gusa ku kibazo gikomeye yari yifitiye.

Uwo mugore yari amaze imyaka 12 arwaye indwara yo kuva amaraso. Yavaga ku muganga umwe ajya ku wundi, udufaranga twe twose yaratumariye mu kwivuza. Ariko nta cyo byamufashijeho; ahubwo ikibazo cye cyarushagaho gukomera.

Nk’uko ushobora kubyiyumvisha, uretse no kuba iyo ndwara yari yaramuzahaje cyane, yari inamubangamiye kandi iteye isoni. Muri rusange, indwara nk’iyo nta muntu uyivugira mu bantu. Byongeye kandi, mu gihe cy’Amategeko ya Mose, umugore wavaga amaraso yabaga ahumanye, kandi uwamukoragaho wese cyangwa agakora ku myenda yabaga yanduje yagombaga kwiyuhagira kandi akaba ahumanye kugeza nimugoroba.

Uwo mugore yari yarumvise ibitangaza Yesu yakoze, maze aramushakisha. Kubera ko yari ahumanye, yaciye mu bantu yihishahisha uko bishoboka kose, akaba yaribwiraga ati “ninkora imyenda ye gusa, ndakira.” Igihe yayikoragaho, ako kanya yahise yumva amaraso menshi yavaga akamye!

Yesu yarabajije ati “ni nde unkozeho?” Mbega ukuntu ayo magambo ya Yesu agomba kuba yarakuye uwo mugore umutima! Ubwo se yari abimenye ate? Petero yaramubwiye ati “Erega, Databuja, abantu barakugose, barakubyiga, nawe ukabaza uti ‘ni nde unkozeho?’”

Yesu yararanganyije amaso mu bantu ashakisha wa mugore, maze aravuga ati “hariho unkozeho: kuko menye ko imbaraga imvuyemo.” Koko rero, ntikwari ukumukoraho ibi bisanzwe, kubera ko gukira k’uwo mugore byagize icyo bigabanya ku mbaraga za Yesu.

Uwo mugore abonye ko bamutahuye, yaraje yikubita imbere ya Yesu, afite ubwoba bwinshi kandi atengurwa. Yavugiye imbere y’abo bantu bose adaciye ku ruhande indwara yari arwaye n’ukuntu yari akimara kuyikira.

Yesu yakozwe ku mutima n’ukuntu uwo mugore yatuye rwose ibyo yari yakoze, maze amuhumuriza abigiranye impuhwe ati “mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro, ukire rwose icyago cyawe.” Mbega ukuntu ari byiza kumenya ko Uwo Imana yatoranyirije gutegeka isi ari umuntu urangwa n’ubwuzu n’impuhwe, wita ku bantu kandi akaba afite ubushobozi bwo kubafasha! Matayo 9:18-22; Mariko 5:21-34; Luka 8:40-48; Abalewi 15:25-27.

▪ Yayiro yari muntu ki, kandi se, kuki yasanze Yesu?

▪ Ni ikihe kibazo umugore umwe yari afite, kandi se, kuki bitari bimworoheye gusanga Yesu kugira ngo amusabe ubufasha?

▪ Ni gute uwo mugore yakize indwara ye, kandi se, ni mu buhe buryo Yesu yamuhumurije?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze