ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gt igi. 78
  • Muhore Mwiteguye!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Muhore Mwiteguye!
  • Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ibisa na byo
  • Muhore mwiteguye, igisonga cyizerwa
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Teganya iby’igihe kiri imbere ubigiranye ubwenge
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Isomo mu birebana no kugira umwete—Italanto
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Igisonga cyizerwa hamwe n’Inteko Nyobozi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
gt igi. 78

Igice cya 78

Muhore Mwiteguye!

YESU amaze kuburira imbaga y’abantu ku bihereranye no kwifuza, no kwihanangiriza abigishwa be ku birebana no kwita ku bintu by’umubiri mu buryo budakwiriye, yabateye inkunga agira ati “mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye; kuko So yishimira kubaha ubwami.” Bityo yanahishuye ko umubare muto gusa ugereranyije (waje kumenyekana nyuma y’aho ko ari 144.000) ari wo wari kuzaba mu Bwami bwo mu ijuru. Abenshi mu bazahabwa ubuzima bw’iteka bazaba abayoboke b’ubwo Bwami bo ku isi.

Mbega ukuntu “Ubwami” ari impano ihebuje! Mu gusobanura uko abigishwa bagombye kwitabira iyo mpano mu buryo bukwiriye mu gihe baba bayihawe, Yesu yarababwiye ati “mugure [“mugurishe,” NW] ibyo mufite, mutange ku buntu.” Ni koko, bagombaga gukoresha ubutunzi bwabo mu gufasha abandi kungukirwa mu buryo bw’umwuka, bityo bakaba bibikiye “ubutunzi budashira mu ijuru.”

Yesu yihanangirije abigishwa be ko bagombaga guhora biteguye ukugaruka kwe. Yagize ati “muhore mukenyeye, kandi amatabaza yanyu yake: mumere nk’abantu bategereje shebuja, aho agarukira, ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza, nakomanga, bamukingurire vuba. Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso: ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza, akabahereza.” Muri urwo rugero, kuba abagaragu bari biteguye igihe cyo kugaruka kwa shebuja, bigaragazwa n’uko bari kubinda amakanzu yabo, hanyuma bagakomeza kwita ku mirimo yabo nijoro bamurikiwe n’amatabaza yari arimo amavuta ahagije. Yesu yakomeje agira ati “[shebuja] naza mu gicuku [kuva hafi saa tatu kugeza saa sita] cyangwa mu nkoko [kuva saa sita kugeza hafi saa cyenda], agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa.”

Shebuja w’abo bagaragu yabagororeye mu buryo budasanzwe. Yabicaje ku meza maze atangira kubahereza. Ntiyabafashe nk’abagaragu, ahubwo yabafashe nk’incuti z’indahemuka. Mbega ukuntu bahawe impano nziza bitewe n’uko bakomeje gukorera shebuja ijoro ryose mu gihe bari bategereje ko agaruka! Yesu yashoje agira ati “namwe muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudatekereza” (ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo).

Nuko Petero aramubaza ati “Databuja, uwo mugani ni twe twenyine uwuciriye, cyangwa ni abantu bose?”

Aho kumusubiza mu buryo butaziguye, Yesu yatanze urundi rugero. Yarabajije ati “ni nde gisonga gikiranuka [“cyizerwa,” NW] . . . shebuja azasigira abo mu rugo rwe ngo abagerere igerero igihe cyaryo? Hahirwa uwo mugaragu shebuja azaza agasanga abikora. Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibyo afite byose.”

Uko bigaragara, “shebuja” uwo ni Yesu Kristo. ‘Igisonga’ kigereranya ‘umukumbi muto’ w’abigishwa muri rusange, naho “abo mu rugo” berekeza kuri iryo tsinda ry’abantu 144.000 bazahabwa Ubwami bwo mu ijuru, ariko iyo mvugo ikaba itsindagiriza umurimo wabo buri muntu ku giti cye. “Ibyo” igisonga cyizerwa gishinzwe kwitaho ni inyungu za shebuja zirebana n’iby’ubwami hano ku isi, hakubiyemo n’abayoboke b’ubwo Bwami bo ku isi.

Muri urwo rugero, Yesu yakomeje agaragaza ko bishoboka ko abagize itsinda ry’icyo gisonga, cyangwa umugaragu, atari ko bose bari gukomeza kuba indahemuka, asobanura ati “uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’; agatangira gukubita abagaragu n’abaja no kurya no kunywa no gusinda, nuko shebuja w’uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje . . . , [“amuhanishe igihano gikaze kurusha ibindi,” NW].”

Yesu yavuze ko kuza kwe kwari kwarazanye igihe cy’umuriro mu Bayahudi, kubera ko bamwe bemeye inyigisho ze, abandi bakanga kuzemera. Imyaka igera kuri itatu mbere y’aho, yari yarabatirijwe mu mazi, ariko noneho umubatizo we wo mu rupfu wagendaga urushaho gusatira iherezo, nk’uko yabivuze agira ati “ndababazwa kugeza aho uzasohorera.”

Yesu amaze kubwira abigishwa be ayo magambo, yongeye kugira icyo abwira ya mbaga y’abantu. Yagaragaje ko yari ababajwe no kutava ku izima kwabo banga kwemera ibimenyetso bigaragara neza byerekanaga uwo yari we n’icyo byasobanuraga. Yagize ati “iyo mubonye igicu kivuye iburengerazuba, uwo mwanya muvuga ngo ‘imvura iragwa,’ kandi ni ko biba. N’iyo mubonye umuyaga uturutse ikusi, mugira ngo ‘haraba ubushyuhe,’ kandi ni ko biba. Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura isi n’ijuru, ni iki kibabuza kugenzura iby’iki gihe?” Luka 12:32-59.

▪ ‘Umukumbi muto’ ugizwe n’abantu bangahe, kandi bazahabwa iki?

▪ Ni gute Yesu yatsindagirije ko abagaragu be bagombaga guhora biteguye?

▪ Mu rugero rwatanzwe na Yesu, “shebuja [w’igisonga],” “[i]gisonga” n’“abo mu rugo” bari bande, kandi se, “ibyo [yari] afite” bishushanya iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze