Igice cya 80
Ingo z’Intama n’Umwungeri
YESU yari yaje i Yerusalemu mu Munsi Mukuru wo Gutaha Urusengero, cyangwa Hanukkah, umunsi mukuru wo kwibuka igikorwa cyo kwegurira Yehova urusengero bundi bushya. Imyaka igera hafi kuri 200 mbere y’aho, mu mwaka wa 168 M.I.C., Antiochus wa IV Épiphane yigaruriye Yerusalemu kandi ahumanya urusengero n’igicaniro cyarwo. Ariko kandi, nyuma y’imyaka itatu Yerusalemu yarabohowe kandi urusengero rwongera kwegurirwa Yehova bundi bushya. Nyuma y’aho, igikorwa cyo kwegurira Yehova urusengero bundi bushya cyakomeje kwizihizwa buri mwaka.
Uwo Munsi Mukuru wo Gutaha Urusengero wabaga ku itariki ya 25 Kisilevu, ukwezi kwa Kiyahudi guhuza n’igihe kiri hagati y’impera z’Ugushyingo n’intangiriro z’Ukuboza kuri kalendari yo muri iki gihe. Bityo rero, hari hasigaye gusa iminsi irenga ijana ho gato mbere ya Pasika itazibagirana yo mu mwaka wa 33 I.C. Icyo gihe intumwa Yohana yacyise “igihe cy’itumba,” bitewe n’uko hari mu gihe cy’ubukonje.
Hanyuma, Yesu yakoresheje urugero yavuzemo ibihereranye n’ingo eshatu z’intama n’uruhare rwe, we Mwungeri Mwiza. Urugo rw’intama rwa mbere yavuze rwashushanyaga gahunda y’isezerano ry’Amategeko ya Mose. Amategeko yari nk’uruzitiro rwatandukanyaga Abayahudi n’ibikorwa byonona by’abantu batari bari muri iryo sezerano ryihariye bari baragiranye n’Imana. Yesu yaravuze ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw’intama, atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n’umunyazi. Ariko unyura mu irembo, ni we mwungeri w’intama.”
Hari abandi bantu bari baraje maze bihandagaza bavuga ko ari bo bari Mesiya, cyangwa Kristo, nyamara ntibari umwungeri nyakuri, uwo Yesu yakomeje yerekezaho agira ati “umurinzi w’irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo, akazahura. . . . Undi ntizamukurikira, ahubwo zamuhunga, kuko zitazi amajwi y’abandi.”
“Umurinzi w’irembo” w’urugo rw’intama rwa mbere yari Yohana Umubatiza. Kubera ko Yohana yari umurinzi w’irembo, ‘yugururiye’ Yesu amumenyekanisha kuri izo ntama zo mu buryo bw’ikigereranyo yari kuzahura akazijyana mu rwuri. Izo ntama Yesu yahamagaye mu mazina kandi akazahura, amaherezo zinjijwe mu rundi rugo, nk’uko yabisobanuye agira ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ari jye rembo ry’intama,” ni ukuvuga irembo ry’urugo rw’intama rushya. Zinjijwe muri urwo rugo rw’intama rushya igihe Yesu yatangizaga isezerano rishya hamwe n’abigishwa be, kandi kuri Pentekote yakurikiyeho yabasutseho umwuka wera wari uturutse mu ijuru.
Yesu yakomeje asobanura uruhare rwe, agira ati “ni jye rembo, umuntu niyinjirira muri jye, azakizwa, azinjira asohoke, kandi azabona urwuri. . . . [N]azanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi. . . . Ni jye mwungeri mwiza, kandi menya izanjye, izanjye zikamenya, nk’uko Data amenya, nanjye nkamumenya; kandi mpfira intama zanjye.”
Mbere y’aho gato, Yesu yari yarahumurije abigishwa be agira ati “mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye; kuko So yishimira kubaha ubwami.” Uwo mukumbi muto, amaherezo wari kuzagera ku mubare w’abantu 144.000, winjiye muri urwo rugo rw’intama rushya, cyangwa urwa kabiri. Ariko, Yesu yakomeje agira ati “mfite n’izindi ntama, zitari izo muri uru rugo; na zo nkwiriye kuzizana: zizumva ijwi ryanjye, kandi zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe.”
Kubera ko “izindi ntama” “zitari izo muri [urwo] rugo,” zigomba kuba zari izo mu rundi rugo, ni ukuvuga urwa gatatu. Izo ngo ebyiri za nyuma, cyangwa ibiraro by’intama, bifite ibyiringiro bitandukanye. “Umukumbi muto” wo mu rugo rumwe uzategekana na Kristo mu ijuru, naho “izindi ntama” zo mu rundi rugo zizaba ku isi izaba yahindutse Paradizo. Nyamara kandi, n’ubwo izo ntama ziri mu ngo ebyiri zitandukanye, ntizigirirana ishyari, cyangwa ngo zumve ko zaciwemo ibice, kuko nk’uko Yesu yabivuze, “ziba umukumbi umwe” ziyobowe n’“umwungeri umwe.”
Yesu Kristo, we Mwungeri Mwiza, yatanze ubugingo bwe ku bw’izo ngo zombi z’intama abigiranye umutima ukunze. Yaravuze ati “mbutanga ku bushake bwanjye. Nshobora kubutanga, kandi nshobora kubusubirana: kuko iryo ari ryo tegeko nategetswe na Data.” Yesu akimara kuvuga ayo magambo, Abayahudi bongeye kumupfa.
Benshi mu bari muri iyo mbaga y’abantu baravuze bati “afite dayimoni, kandi yasaze: muramwumvira iki?” Abandi bo barashubije bati “ayo magambo si ay’utewe na dayimoni.” Hanyuma, bunzemo bati “mbese dayimoni yabasha guhumura impumyi?,” uko bigaragara bakaba barerekezaga ku byabaye mbere y’aho ho amezi make, igihe yakizaga umuntu wari waravutse ari impumyi. Yohana 10:1-22; 9:1-7; Luka 12:32; Ibyahishuwe 14:1, 3; 21:3, 4; Zaburi 37:29.
▪ Umunsi Mukuru wo Gutaha Urusengero ni iki, kandi wizihizwaga ryari?
▪ Urugo rw’intama rwa mbere rwari uruhe, kandi se, umurinzi w’irembo ryarwo yari nde?
▪ Ni mu buhe buryo umurinzi w’irembo yugururiye Umwungeri, kandi se, nyuma y’aho intama zinjijwe he?
▪ Ingo ebyiri z’Umwungeri Mwiza zigizwe n’izihe ntama, kandi zabaye imikumbi ingahe?