ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • gf isomo 18 pp. 30-31
  • Ba incuti y’Imana iteka ryose!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ba incuti y’Imana iteka ryose!
  • Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
  • Ibisa na byo
  • Ubwoko Bufite Umudendezo Ariko Bufite Icyo Buzabazwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Twe gupfusha ubusa umudendezo twahawe n’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Korera Yehova, Imana itanga umudendezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Uko wabona umudendezo nyakuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
Reba ibindi
Ushobora Kuba Incuti y’Imana!
gf isomo 18 pp. 30-31

ISOMO RYA 18

Ba Incuti y’Imana Iteka Ryose!

Kubona incuti bisaba imihati; gukomeza kugira incuti na byo bisaba imihati. Imihati uzashyiraho kugira ngo ube kandi ukomeze kuba incuti y’Imana izaguhesha imigisha myinshi. Yesu yabwiye abamwizeye ati “ukuri ni ko kuzababātūra” (Yohana 8:32). Ibyo bisobanura iki?

Abagabo babiri bari muri Paradizo

Ushobora kugira umudendezo uhereye ubu. Ushobora kwigobotora ku nyigisho z’ikinyoma no ku binyoma byakwirakwijwe na Satani. Ushobora kwigobotora mu mimerere yo kwiheba iranga imibereho y’abantu babarirwa muri za miriyoni batazi Yehova (Abaroma 8:22). Incuti z’Imana zigobotora no mu bwoba bwo “gutinya urupfu.”​—Abaheburayo 2:14, 15.

Ushobora kuzagira umudendezo mu isi nshya y’Imana. Mbega umudendezo uhebuje ushobora kuzagira mu gihe kizaza! Ku isi izaba yarahindutse Paradizo, hazabaho umudendezo wo kuvanirwaho intambara, indwara n’ubugizi bwa nabi. Umudendezo wo kuvanirwaho ubukene n’inzara. Umudendezo wo kuvanirwaho gusaza n’urupfu. Umudendezo wo gukizwa ubwoba, gukandamizwa n’akarengane. Bibiliya yerekeza ku Mana igira iti “upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose.”​—Zaburi 145:16.

Incuti z’Imana zizabaho iteka. Ubuzima bw’iteka ni impano y’igiciro cyinshi Imana izaha abantu bose bashaka kugirana ubucuti na yo (Abaroma 6:23). Tekereza nawe icyo ubuzima buzira iherezo buzaba ari cyo kuri wowe!

Umugabo n’agakobwa kakiri gato bareba agasimba, n’umugore urimo ashushanya

Uzabona igihe cyo gukora ibintu byinshi. Ushobora kuba wifuza kuzamenya gucuranga igikoresho runaka cy’umuzika. Cyangwa ukaba ushaka kuzamenya gushushanya cyangwa se kuzaba umwubatsi. Ushobora kuba wifuza kuzamenya ibihereranye n’inyamaswa cyangwa ibimera runaka. Cyangwa birashoboka ko wifuza kuzatembera ukareba ibindi bihugu n’abantu banyuranye. Ibyo byose bizashoboka bitewe n’uko uzaba ufite ubuzima bw’iteka!

Uzabona igihe cyo gushaka incuti nyinshi. Kubaho iteka bizatuma ushobora kumenya abandi bantu benshi bazaba barabaye incuti z’Imana. Uzamenya ubuhanga bwabo n’imico yabo myiza, kandi bazaba incuti zawe nawe. Uzabakunda na bo bagukunde (1 Abakorinto 13:8). Kubera ko uzaba ufite ubuzima buzira iherezo, bizatuma ubona igihe cyo kugirana ubucuti na buri muntu wese uzaba uri ku isi! Ikirenze ibyo byose ariko, ubucuti bwawe na Yehova buzagenda burushaho gukomera uko ibinyejana bizagenda bihita. Turakwifuriza ko waba incuti y’Imana iteka ryose!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze