ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 31 p. 190-p. 193 par. 2
  • Kugaragariza abandi icyubahiro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kugaragariza abandi icyubahiro
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Ingero zishingiye ku bintu abantu bamenyereye
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kwifashisha neza ibintu bigaragara
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Tujye twubaha abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • Impamvu tugomba kubaha ubutware
    Uko Waguma mu Rukundo rw’Imana
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 31 p. 190-p. 193 par. 2

ISOMO RYA 31

Kugaragariza abandi icyubahiro

Ni iki ugomba gukora?

Garagaza ko uha abandi agaciro, ubagaragariza icyubahiro.

Kuki ari iby’ingenzi?

Kugaragariza abandi icyubahiro ni ikintu Abakristo bose basabwa. Bituma hagati yawe n’abo ubwira haba umwuka utuma bitegura kwakira neza ibitekerezo byo muri Bibiliya ubagezaho.

BIBILIYA idusaba ‘kubaha abantu bose’ no kutagira uwo ‘dusebya’ (1 Pet 2:17; Tito 3:2). Kandi koko abantu bose “baremwe ‘mu ishusho y’Imana’” (Yak 3:9). Buri muntu wese ni umwe mu bo Kristo yapfiriye (Yoh 3:16). Kandi abantu bose bakwiriye kumva ubutumwa bwiza kugira ngo bakore ibihuje na bwo, bityo bazakizwe (2 Pet 3:9). Hari abantu baba bafite uko bateye cyangwa bafite ububasha ku buryo usanga bakwiriye kubahwa mu buryo bwihariye.

Ni izihe mpamvu zishobora gutuma abantu bamwe na bamwe bagerageza gushaka impamvu z’urwitwazo kugira ngo batubaha abandi kandi ari byo Bibiliya idusaba? Umuco wo mu karere utuyemo ushobora kuba ari wo uvuga abakwiriye kubahwa hakurikijwe imiryango bavukamo, ibara ry’uruhu, igitsina, ubuzima bwiza, ikigero cy’imyaka, ubutunzi cyangwa urwego rw’imibereho. Kuba abategetsi baramunzwe na ruswa byatumye abantu muri rusange batacyubaha ubutegetsi. Mu bihugu bimwe na bimwe, abantu ntibishimiye na gato uko bafashwe; wenda bakora amasaha menshi kugira ngo babone gusa utuntu tw’ibanze bakeneye, kandi wenda bakikijwe n’abantu batubaha abandi. Abakiri bato botswa igitutu na bagenzi babo kugira ngo bifatanye na bo mu kwigomeka ku barimu batabashimishije no ku bandi bayobozi. Ibiganiro bihitishwa kuri za televiziyo bigaragaza abana basa n’abarusha ababyeyi babo amayeri kandi bagasa n’ababitegekera, bigira ingaruka ku bana benshi. Kugira ngo rero iyo mitekerereze y’iyi si itagoreka uko dufata abandi, bisaba imihati. Icyakora, iyo twubashye abandi bituma turushaho kungurana na bo ibitekerezo twisanzuye.

Gushyikirana n’abandi tububashye. Umuntu wese ukora umurimo wo mu rwego rw’idini aba yitezweho kubaha abandi binyuriye mu kwambara neza no gukora ibintu mu buryo bukwiriye. Icyakora, agahugu umuco akandi uwundi. Hari ababona ko gusuhuza umuntu mukuru wambaye ingofero cyangwa ukoze mu mifuka ari ukutagira ikinyabupfura. Hari ahandi usanga ibyo nta cyo bitwaye. Kugira ngo hatagira abumva ko ubasuzuguye, ugomba kuzirikana imico yo mu karere utuyemo. Ibyo bishobora kukurinda imbogamizi zishobora kukubuza kugeza ubutumwa bwiza ku bandi neza.

Ibyo binareba ukuntu tuvugisha abandi, cyane cyane abaturuta. Muri rusange, abakiri bato ntibemerewe guhamagara abantu bakuru mu izina, keretse gusa babiherewe uburenganzira. Mu turere tumwe na tumwe, abantu bakuru na bo bagomba kwirinda guhamagara abo bataziranye mu izina. Nanone mu ndimi nyinshi, iyo ushaka kugaragariza icyubahiro umuntu mukuru cyangwa umutegetsi, umuvuga mu bwinshi cyangwa ugakoresha ubundi buryo.

Kugaragariza icyubahiro umuntu muhuye. Iyo uhuye n’umuntu mu nzira cyangwa umusanze nko mu nzu, uba usabwa kumusuhuza. Ibyo ushobora kubikora binyuriye mu kumuramutsa, kumusekera, gukora ikimenyetso cy’umutwe cyangwa kumwicira akajisho. Kwirengagiza abandi bibonwa ko ari ukutagira ikinyabupfura.

Ariko kandi, hari abantu bashobora kubona ko utabitayeho n’iyo waba wabashuhuje. Mu buhe buryo? Bitewe wenda n’uko babonye ko utabafashe nk’abantu. Muri rusange, abantu bakunze kurobanura abandi bashingiye ku bintu bigaragarira amaso. Abamugaye hamwe n’abandi bantu barwaye bakunze kunenwa. Icyakora, Ijambo ry’Imana ritwereka ko bene abo bantu tugomba kubagaragariza urukundo n’icyubahiro (Mat 8:2, 3). Twese mu buryo runaka tugerwaho n’ingaruka z’icyaha cya Adamu twarazwe. Mbese, bagenzi bawe bagiye babona gusa inenge zikuriho, wakumva wubashywe? Ntiwakwifuza ko ahubwo bajya babona imico myinshi myiza ufite?

Kubaha bikubiyemo no kumenya abafite ubutware. Mu bihugu bimwe na bimwe, mbere yo kubwiriza abandi bagize umuryango, ugomba kubanza kuvugana n’umutware w’urugo. Nubwo Yehova ari we wadushinze umurimo wo kubwiriza no kwigisha abantu, tuzi neza ko ababyeyi ari bo Imana yahaye uburenganzira bwo kurera, kwigisha no kuyobora abana babo (Ef 6:1-4). Ku bw’ibyo, niba tugiye kubwiriza ku nzu runaka, mbere yo kugira ikintu icyo ari cyo cyose tubwira abana, tugomba kubanza kuvugana n’ababyeyi babo.

Uko umuntu agenda akura, ni ko agenda aba inararibonye; ibyo akaba agomba kubyubahirwa (Yobu 32:6, 7). Kuzirikana ibyo byafashije mushiki wacu w’umupayiniya ukiri muto wo muri Sri Lanka igihe yari asuye umugabo wari ugeze mu za bukuru. Uwo mugabo yabanje kumwirukana, agira ati “ariko rwose, umwana nkawe ashobora ate kunyigisha Bibiliya?” Mushiki wacu yamushubije agira ati “mu by’ukuri, sinzanywe no kubigisha, ahubwo ni ukubagezaho ikintu namenye kikanshimisha cyane ku buryo numvise ngomba kukigeza ku bandi.” Icyo gisubizo uwo mubwiriza yatanganye ikinyabupfura cyatumye uwo mugabo ashimishwa. Uwo mugabo yakomeje amubaza ati “icyo kintu ni ikihe?” Mushiki wacu yaramushubije ati “namenye icyo umuntu yakora kugira ngo azabeho iteka ryose.” Uwo mugabo wari ugeze mu za bukuru yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Abageze mu za bukuru bose si ko bazatera hejuru basaba ko bagaragarizwa icyubahiro muri ubwo buryo, ariko abenshi muri bo barabyishimira.

Ariko kandi, hari igihe umuntu ashobora kugaragaza icyubahiro agakabya. Mu birwa bya Pasifika kimwe n’ahandi, kuvugana n’abantu mu cyubahiro nk’uko umuco gakondo ubisaba iyo umuntu yinjiye mu mudugudu cyangwa iyo aganira n’abatware b’aho, bishobora gutuma abo batware hamwe n’abo bategeka batega amatwi Abahamya. Icyakora, gushyeshyenga si ngombwa kandi si na byiza (Imig 29:5). Kandi n’iyo ururimi rwaba rufite amagambo y’icyubahiro rukoresha mu kibonezamvugo cyarwo, Umukristo ntagomba gukabya mu kuyakoresha iyo agaragariza abandi icyubahiro.

Kugaragaza icyubahiro mu mvugo. Bibiliya idusaba ko mu gihe dusobanurira abantu impamvu z’ibyiringiro dufite, tugomba kubikorana ‘ubugwaneza, kandi twubaha’ (1 Pet 3:15). Ku bw’ibyo se, nubwo muri rusange dushobora guhita dutahura kandi tukagaragaza ko imitekerereze y’uwo tuvugana ikocamye, mbese, byaba ari iby’ubwenge kubikora mu buryo bushobora kumukoza isoni? Ese, ntibyarushaho kuba byiza twihanganye tukamutega amatwi, wenda tukamubaza impamvu abona ibintu atyo, hanyuma tukazirikana ibyiyumvo bye mu gihe tugerageza kumufasha gutekereza dushingiye ku Byanditswe?

Icyubahiro tugaragaza iyo tuvugana n’umuntu umwe, kigomba no kugaragara iyo tuvugira imbere y’abantu benshi. Umuntu wubaha abo abwira, ntabangukirwa no kubanenga cyangwa ngo ase n’aho ababwira ati “mubishatse, iyi nama mwayishyira mu bikorwa.” Kuvuga muri ubwo buryo nta kindi byamara uretse kubaca intege. Mbega ukuntu byarushaho kuba byiza dufashe abo tubwira nk’itsinda ry’abantu bakunda Yehova kandi bashaka kumukorera! Tugomba kwigana Yesu, tukamenya kwishyira mu mwanya w’abandi mu gihe dufasha abantu bafite intege nke mu buryo bw’umwuka, abakiri bashya cyangwa abantu basa n’aho batinda gushyira mu bikorwa inama zo muri Bibiliya.

Abateze amatwi bazabona ko utanga disikuru abubashye ari uko na we yibariye mu bakeneye gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana mu buryo bwuzuye kurushaho. Ku bw’ibyo, ni iby’ubwenge ko mu gihe dusobanura imirongo y’Ibyanditswe, twakwirinda guhora tuyerekeza ku bo tubwira. Urugero, reba itandukaniro riri hagati yo kubaza uti “mbese, ibi mukora bihuje koko n’ubushobozi bwanyu bwose?” no kuvuga uti “byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati ‘mbese, ibi nkora, bihuje koko n’ubushobozi bwanjye bwose?’” Igitekerezo kiri muri ibyo bibazo byombi ni kimwe, ariko ikibazo cya mbere cyo cyumvikanisha ko utanga disikuru we atari kimwe n’abo abwira. Ikibazo cya kabiri cyo gitera buri wese, hakubiyemo n’utanga disikuru, inkunga yo gusuzuma imimerere arimo hamwe n’intego ze.

Irinde kugwa mu mutego wo gutera urwenya nta kindi ugamije, uretse gusa gusetsa abaguteze amatwi. Ibyo bituma ubutumwa bwa Bibiliya budahabwa icyubahiro kibukwiriye. Ni iby’ukuri ko tugomba kubonera ibyishimo mu murimo dukorera Imana. Mu byo tuzavuga, hashobora kuba harimo ibintu bisa n’aho bishekeje. Ariko kandi, gufata ibintu byari bikomeye tukabihindura urwenya, bigaragaza ko tutubaha abo tubwira hamwe n’Imana.

Nimucyo rero uko tubona abandi, imyifatire tugira iyo turi kumwe na bo, hamwe n’imvugo dukoresha bihore bigaragaza ko tubona abandi nk’uko Yehova yatwigishije kujya tubabona.

UKO WABIGERAHO

  • Menya uko Yehova abona abantu.

  • Zirikana umwanya, imyaka hamwe n’ubutware abandi bafite.

  • Menya ko abantu bafite uburenganzira bwo gutekereza ibyo bashaka.

  • Menya kwishyira mu mwanya w’abo ubwira.

UMWITOZO: Tekereza ku muntu ukuruta cyangwa uwo uruta. Tekereza ku kuntu washyikirana na we, icyo wavuga utangiza ikiganiro n’icyo wakora ushaka kumugaragariza ko umwubaha we ubwe hamwe n’ibitekerezo bye. Hanyuma, komereza ku byo wari wateganyije kumubwira.

Icyo nakora kugira ngo ndusheho kugaragariza abandi icyubahiro

․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․

․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․

․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․

․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․

․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․

․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․

․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․

․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․

․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․․

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze