ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bm umutwe 13 p. 16
  • Abami beza n’abami babi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abami beza n’abami babi
  • Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
  • Ibisa na byo
  • Yavanye isomo ku makosa yakoze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Yavanye isomo ku makosa yakoze
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yize kugira imbabazi
    Twigane ukwizera kwabo
  • Yize kugira imbabazi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
bm umutwe 13 p. 16
Umwami wa Isirayeli ukiri muto

IGICE CYA 13

Abami beza n’abami babi

Isirayeli yacitsemo ibice. Hari abami benshi bagiye basimburana, ariko abenshi muri bo babaye abahemu. Amaherezo Yerusalemu yarimbuwe n’Abanyababuloni

NK’UKO Yehova yari yarabivuze, Salomo amaze kureka ugusenga kutanduye, Isirayeli yacitsemo ibice. Umuhungu we Rehobowamu, ari na we wamusimbuye, yarakagatizaga. Ibyo byatumye imiryango icumi ya Isirayeli yigomeka ishyiraho ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli. Imiryango ibiri ni yo yakomeje kuba indahemuka ku mwami wari wicaye ku ntebe y’ubwami ya Dawidi i Yerusalemu, iba ubwami bw’amajyepfo bw’u Buyuda.

Ubwo bwami bwombi bwagize amateka yaranzwe n’imvururu, ahanini zaterwaga n’abami batagiraga ukwizera kandi ntibumvire. Ubwami bwa Isirayeli ni bwo bwahuye n’ibibazo byinshi kurusha ubwami bw’u Buyuda kubera ko abami babwo bashyigikiye ibyo gusenga ibigirwamana kuva bugitangira. Nubwo abahanuzi nka Eliya na Elisa bakoze ibitangaza bikomeye, bombi bakaba barazuye abapfuye, Isirayeli yakomeje kugendera mu nzira mbi. Amaherezo Imana yemeye ko ubwami bw’amajyaruguru burimburwa n’Abashuri.

U Buyuda bwakomeje kubaho imyaka irenga ijana ho gato nyuma y’aho Isirayeli irimburiwe, ariko na bwo bwagezweho n’igihano cy’Imana. Abami bake gusa b’i Buyuda ni bo bitabiriye imiburo y’abahanuzi b’Imana kandi bagerageza gutuma ishyanga rigarukira Yehova. Urugero, Umwami Yosiya yatangiye kweza u Buyuda akuraho ugusenga kw’ikinyoma kandi asana urusengero rwa Yehova. Igihe babonaga kopi y’umwimerere y’Amategeko y’Imana yatanzwe binyuze kuri Mose, Yosiya yumvise bimukoze ku mutima cyane, maze yongera imbaraga mu bikorwa byo gusubizaho ugusenga k’ukuri.

Ikibabaje ariko, abasimbuye Yosiya ntibakurikije urwo rugero rwe rwiza. Bityo Yehova yemeye ko Abanyababuloni bigarurira u Buyuda, barimbura Yerusalemu n’urusengero rwayo. Abarokotse bajyanywe mu bunyage i Babuloni. Imana yari yarahanuye ko abajyanywe mu bunyage bari kumarayo imyaka 70. U Buyuda bwakomeje kuba amatongo muri icyo gihe cyose, kugeza igihe iryo shyanga ryemerewe kugaruka muri gakondo yaryo, nk’uko byari byarasezeranyijwe.

Icyakora, nta mwami wakomokaga kuri Dawidi wari kongera gutegeka, kugeza igihe Umucunguzi wari warasezeranyijwe, ni ukuvuga Mesiya wari warahanuwe, yari gutangira gutegeka. Abenshi mu bami bicaye ku ntebe y’ubwami ya Dawidi i Yerusalemu bagaragaje ko abantu badatunganye badashoboye gutegeka. Mesiya wenyine ni we ubishoboye by’ukuri. Ni yo mpamvu Yehova yabwiye umwami wa nyuma muri abo bakomokaga kuri Dawidi ati ‘iyambure ikamba. Rizakomeza kubera aho ridafite nyiraryo, kugeza igihe urifitiye uburenganzira azazira, nkarimuha.’—Ezekiyeli 21:26, 27.

​—Bishingiye mu gitabo cya 1 n’icya 2 cy’Abami; 2 Ibyo ku Ngoma igice cya 10 kugeza ku cya 36; Yeremiya 25:8-11.

  • Byagenze bite kugira ngo Isirayeli icikemo ibice, kandi se ubwo bwami bwombi byabugendekeye bite?

  • Byagendekeye bite abami bakomokaga mu muryango wa Dawidi, kandi kuki?

  • Inkuru ya Yona itwigisha iki ku byerekeye Yehova? (Reba agasanduku.)

YONA

Mu gihe ubwami bwa Isirayeli bwari bwaracitsemo ibice, Imana yahaye Yona inshingano yo kujya gutangariza ubutumwa bw’umuburo abantu bari batuye mu mujyi wa kure wa Nineve wari wuzuye urugomo. Aho kugira ngo Yona abigenze atyo, yuriye ubwato bwerekezaga mu yindi nzira. Ibyo byatumye habaho igitangaza; Imana yatumye urufi runini rumira Yona. Igihe Yona yari mu nda y’urwo rufi, yasenze Yehova, na we atuma urwo rufi rumuruka imusozi. Hanyuma Yona yaragiye asohoza inshingano ye.

Imana imaze kwigisha Yona iryo somo ryo kumvira, havutse ikibazo cya kabiri: Yona yabwirije abaturage b’i Nineve, ariko yarababaye cyane igihe Imana yabagaragarizaga imbabazi ikabagirira impuhwe ntibahane, kubera ko bari bihannye. Isomere icyo gitabo gishishikaje maze wirebere ukuntu Imana yakoresheje ikindi gitangaza ikigisha Yona isomo ryo kugira impuhwe nyinshi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze