ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp1 p. 2
  • Ibisubizo by’ingirakamaro

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibisubizo by’ingirakamaro
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
yp1 p. 2

Iriburiro

Ibisubizo by’ingirakamaro

‘Naganira nte n’ababyeyi banjye?’ ‘Nahitamo nte incuti?’ ‘Ese kuryamana tutarashakana hari icyo bitwaye?’ ‘Kuki mbabara cyane?’

Niba warigeze kwibaza ibyo bibazo, si wowe wenyine. Ushobora kuba waragiye uhabwa ibisubizo bivuguruzanya, bitewe n’aho wagiye ushakira ibisubizo. Kugira ngo urubyiruko rubone inama ziringirwa, mu mwaka wa 1982 igazeti yitwa Nimukanguke! yatangiye gusohora ingingo z’uruhererekane zishingiye kuri Bibiliya, zifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo urubyiruko rwibaza . . . ” Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, izo ngingo zagiriye akamaro abantu benshi, kandi n’ubu baracyazikunda. Buri ngingo iba yakorewe ubushakashatsi mu buryo bwitondewe. Bityo rero, kugira ngo abanditsi b’igazeti ya Nimukanguke! bamenye icyo urubyiruko rutekereza n’uko rumerewe, bagiye babaza abakiri bato babarirwa mu magana bo hirya no hino ku isi. Icy’ingenzi kurushaho, ni uko inama zitangwa muri izo ngingo zifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo urubyiruko rwibaza,” ziba zishingiye ku Ijambo ry’Imana Bibiliya.

Iki gitabo usoma cyasohotse ku ncuro ya mbere mu mwaka wa 1989. Icyakora, ibice by’icyo gitabo byose byasubiwemo kugira ngo bihuze neza n’ibibazo urubyiruko rwibaza muri iki gihe. Ibice bisaga 30 by’iki gitabo, byakuwe mu ngingo zifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo urubyiruko rwibaza,” zasohotse hagati y’umwaka wa 2004 n’uwa 2011.

Uyu Mubumbe wa 1 w’igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, uzaguha ibyo ukeneye byose kugira ngo uzavemo umuntu mukuru, uciye akenge. Twiringiye ko nukurikiza inama zirimo, uzaba mu bantu babarirwa muri za miriyoni, abato n’abakuru, “bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi, binyuze mu kubukoresha.”​—Abaheburayo 5:14.

Abanditsi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze