ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yc isomo 13 pp. 28-29
  • Timoteyo yifuzaga gufasha abantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Timoteyo yifuzaga gufasha abantu
  • Jya wigisha abana bawe
  • Ibisa na byo
  • Timoteyo yari yiteguye kandi afite ubushake bwo gukorera abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Pawulo na Timoteyo
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Timoteyo—“Umwana Wanjye Nyakuri Nibyariye mu byo Kwizera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • “Umwana wanjye mu Mwami, uwo nkunda kandi w’indahemuka”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
Reba ibindi
Jya wigisha abana bawe
yc isomo 13 pp. 28-29
Timoteyo yigishwa na nyina Unike na nyirakuru Loyisi

ISOMO RYA 13

Timoteyo yifuzaga gufasha abantu

Timoteyo yari umusore wishimiraga gufasha abantu. Yagiye mu turere twinshi kugira ngo afashe abandi. Ibyo byatumye agira ubuzima bushimishije cyane. Ese wifuza kumva uko byagenze?—

Nyina wa Timoteyo na nyirakuru bamwigishije ibyerekeye Yehova

Timoteyo yakuriye mu mugi witwaga Lusitira. Akiri muto, nyirakuru Loyisi na nyina Unike batangiye kumwigisha ibyerekeye Yehova. Uko Timoteyo yagendaga akura, yifuzaga gufasha abandi kumenya ibyerekeye Yehova.

Igihe Timoteyo yari akiri umusore muto, Pawulo yamusabye ko bajyana kubwiriza mu tundi turere. Timoteyo yarabyemeye! Yari yiteguye kujya gufasha abandi.

Timoteyo yajyanye na Pawulo mu mugi wo muri Makedoniya witwaga Tesalonike. Kugira ngo bagereyo, bagombaga gukora urugendo rurerure ku maguru hanyuma bagafata ubwato. Bagezeyo bafashije abantu benshi kumenya ibyerekeye Yehova. Ariko hari abantu barakaye bagerageza kubagirira nabi. Ibyo byatumye Pawulo na Timoteyo bahava bajya kubwiriza mu tundi turere.

Timoteyo ari kumwe nʼintumwa Pawulo mu bwato

Timoteyo yagize imibereho ishimishije

Hashize amezi runaka, Pawulo yasabye Timoteyo gusubira i Tesalonike akareba uko abavandimwe bari bamerewe. Byamusabye kugira ubutwari bwinshi kugira ngo asubire muri uwo mugi wari uteje akaga! Ariko Timoteyo yagiyeyo, kubera ko yari ahangayikiye abavandimwe baho. Yaragarutse abwira Pawulo amakuru meza. Abavandimwe b’i Tesalonike bari bamerewe neza cyane!

Timoteyo yakoranye na Pawulo imyaka myinshi. Hari igihe Pawulo yanditse avuga ko Timoteyo ari we muntu yari yizeye yashoboraga gutuma ngo ajye gufasha amatorero. Timoteyo yakundaga Yehova agakunda n’abantu.

Ese ukunda abantu kandi wifuza kubafasha kumenya Yehova?— Niba ari uko bimeze, ushobora kugira imibereho ishimishije kandi ishishikaje cyane, kimwe na Timoteyo!

SOMA MURI BIBILIYA YAWE

  • 2 Timoteyo 1:5; 3:15

  • Ibyakozwe 16:1-5; 17:1-10

  • 1 Abatesalonike 3:2-7

  • Abafilipi 2:19-22

IBIBAZO:

  • Timoteyo yakuriye he?

  • Ese Timoteyo yifuzaga kujyana na Pawulo? Kubera iki?

  • Kuki Timoteyo yasubiye i Tesalonike?

  • Wakora iki kugira ngo ugire imibereho ishimishije kandi ishishikaje kimwe na Timoteyo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze