ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 38 p. 96-p. 97 par. 7
  • Yohana ashaka kumva ibya Yesu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yohana ashaka kumva ibya Yesu
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Mbese, Yohana Yaba Yarabuze Ukwizera?
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Yohana Umubatiza yari muntu ki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Yesu agomba gukuzwa, Yohana agacishwa bugufi
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Yohana Umubatiza—Yatweretse uko twakomeza kurangwa n’ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 38 p. 96-p. 97 par. 7
Yohana Umubatiza yicaye ari wenyine mu nzu y’imbohe

IGICE CYA 38

Yohana ashaka kumva ibya Yesu

MATAYO 11:2-15 LUKA 7:18-30

  • YOHANA UMUBATIZA ABAZA IBYEREKEYE URUHARE RWA YESU

  • YESU AVUGA NEZA YOHANA

Yohana Umubatiza yari amaze hafi umwaka mu nzu y’imbohe. Icyakora yakomeje kumva ibitangaza Yesu yakoraga. Gerageza kwiyumvisha ukuntu Yohana yumvise ameze igihe abigishwa be bamubwiraga ko Yesu yazuye umwana w’umupfakazi w’i Nayini. Icyakora Yohana yifuzaga kwiyumvira Yesu ubwe avuga icyo ibyo byose byasobanuraga. Ni yo mpamvu Yohana yahamagaye abigishwa be babiri. Yari abahamagaye ngo baze gukora iki? Bagombaga kujya kubaza Yesu bati “mbese ni wowe wa Wundi ugomba kuza, cyangwa tugomba gutegereza undi?”​—Luka 7:19.

Ese icyo kibazo ntigisa n’igiteye urujijo? Yohana yari umuntu wiyeguriye Imana, hakaba hari hashize imyaka hafi ibiri abonye umwuka w’Imana umanukira kuri Yesu igihe yamubatizaga, akumva n’ijwi ry’Imana ryavugaga ko imwemera. Nta mpamvu n’imwe dufite yo gutekereza ko ukwizera kwa Yohana kwari kwaracogoye. Kuko iyo biba bimeze bityo, Yesu ntiyari kuvuga neza Yohana cyane nk’uko yabikoze icyo gihe. None se niba Yohana atarashidikanyaga, kuki yabajije Yesu icyo kibazo?

Yohana ashobora kuba yarashakaga gusa ko Yesu amwibwirira ko ari we Mesiya. Ibyo byari gutera inkunga Yohana wari mu nzu y’imbohe. Ariko uko bigaragara hari izindi mpamvu zatumye Yohana abaza icyo kibazo. Yohana yari azi ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza ko uwatoranyijwe n’Imana yari kuzaba umwami n’umucunguzi. Nyamara hari hashize amezi menshi Yesu abatijwe, kandi Yohana yari agifunzwe. Bityo rero, Yohana yabazaga niba hazaza undi uzasimbura Yesu, akazasohoza mu buryo bwuzuye ibintu byose byari byarahanuwe Mesiya yari kuzakora.

Umugabo wari ikirema n’umugore utarabonaga bishimye cyane Yesu amaze kubakiza

Aho kugira ngo Yesu abwire abigishwa ba Yohana ati “ni njyewe ugomba kuza,” yamuhaye gihamya y’uko Imana yari imushyigikiye, binyuze mu gukiza abantu benshi indwara z’uburyo bwose. Hanyuma yabwiye abo bigishwa ati “nimugende mubwire Yohana ibyo mwumva n’ibyo mubona: impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa n’abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.”​—Matayo 11:4, 5.

Ikibazo cya Yohana gishobora kuba cyumvikanisha ko yari yiteze ko Yesu yari gukora ibirenze ibyo yakoraga icyo gihe, hakubiyemo wenda no kumufunguza. Icyakora Yesu yabwiye Yohana ko atagombaga kwitega ibitangaza biruta ibyo yari arimo akora.

Abigishwa ba Yohana bamaze kugenda, Yesu yabwiye abari aho ko Yohana yari akomeye kuruta umuhanuzi. Yababwiye ko ari “we nteguza” ya Yehova yahanuwe muri Malaki 3:1. Nanone ni we muhanuzi Eliya wahanuwe muri Malaki 4:5, 6. Yesu yaravuze ati “ndababwira ukuri ko mu babyawe n’abagore, hatigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza. Nyamara uworoheje mu Bwami bwo mu ijuru arakomeye kumuruta.”​—Matayo 11:11.

Igihe Yesu yavugaga ngo uworoheje mu Bwami bwo mu ijuru arakomeye kuruta Yohana, yari agaragaje ko Yohana atazaba mu Bwami bwo mu ijuru. Yohana yateguriye Yesu inzira, ariko yapfuye Kristo atarakingura irembo rijya mu ijuru (Abaheburayo 10:19, 20). Ariko Yohana yabaye umuhanuzi w’indahemuka w’Imana kandi azaba umuyoboke w’Ubwami bwayo ku isi.

  • Kuki Yohana yabajije niba Yesu ari we wagombaga kuza cyangwa niba bari gutegereza undi?

  • Yesu yavuze ko Yohana yashohoje ubuhe buhanuzi?

  • Kuki Yohana Umubatiza atazabana na Yesu mu ijuru?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze