ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • th ingingo 15 p. 18
  • Kuvugana icyizere

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuvugana icyizere
  • Itoze gusoma no kwigisha
  • Ibisa na byo
  • Kuvugana icyizere
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Guhimbarwa
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Imvugo yo mu biganiro bisanzwe
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Ikiganiro gifite icyo cyigisha abandi
    Itoze gusoma no kwigisha
Reba ibindi
Itoze gusoma no kwigisha
th ingingo 15 p. 18

INGINGO YA 15

Kuvugana icyizere

Umurongo wo muri Bibiliya

1 Abatesalonike 1:5

INSHAMAKE: Garagaza ko wemera ko ibyo uvuga ari ukuri kandi ko bifite akamaro.

UKO WABIGENZA:

  • Tegura neza. Jya utegura neza ku buryo usobanukirwa ibitekerezo by’ingenzi n’uko imirongo y’Ibyanditswe ibishyigikira. Gerageza kuvuga ingingo z’ingenzi mu magambo make kandi yoroshye. Jya wibanda ku kamaro iyo nyigisho ifitiye abaguteze amatwi. Jya usenga usaba umwuka wera.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Jya usubiramo ikiganiro uzatanga mu ijwi riranguruye, kugira ngo wimenyereze ibyo uzigisha, bityo uzabyigishe neza.

  • Koresha amagambo agaragaza ko wemera ibyo uvuga. Aho gusubiramo amagambo uko yanditswe, jya ukoresha amagambo yawe. Jya ukoresha imvugo igaragaza ko wemera ko ibyo uvuga ari ukuri.

  • Vuga ushize amanga kandi wifitiye icyizere. Jya ukoresha ubunini bw’ijwi bukwiriye. Niba mu muco wanyu byemewe, jya ureba abaguteze amatwi.

    Uko ingingo yashyirwa mu bikorwa

    Ntukitiranye kuvugana icyizere no kutagira amakenga, kutava ku izima cyangwa guhatira abantu kwemera ibyo uvuga. Nubwo waba uvuga ibintu ushize amanga, jya ugerageza kwigisha mu buryo bwuje urukundo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze