Kwiyegurira Yehova
Ni iyihe mpamvu ikwiriye yagombye gutuma twiyegurira Yehova Imana?
Gut 6:5; Luka 10:25-28; Ibh 4:11
Reba nanone: Kuva 20:5
Ni gute twagombye kubona Bibiliya niba twifuza gukorera Imana?
Zab 119:105; 1Ts 2:13; 2Tm 3:16
Reba nanone: Yoh 17:17; Heb 4:12
Ni iki Imana yateganyije kugira ngo idukize icyaha? Kuki ibyo ari iby’ingenzi kuri buri wese muri twe?
Kwihana ibibi byose twakoraga bisobanura iki?
Ingero zo muri Bibiliya:
Luka 19:1-10—Zakayo wari umuyobozi w’abasoresha yarihannye, yemera ko yari yarariganyije abantu ibyabo kandi yiyemeza kubisubiza byose
1Tm 1:12-16—Intumwa Pawulo yasobanuye ukuntu yaretse ibyaha yakoraga kandi Imana na Kristo bakamubabarira
Uretse kureka imyifatire mibi twagiraga, ni iki kindi tugomba gukora?
Ni ayahe mahame ya Bibiliya tugomba gukurikiza kugira ngo dukorere Imana mu buryo yemera?
1Kor 6:9-11; Kol 3:5-9; 1Pt 1:14, 15; 4:3, 4
Ingero zo muri Bibiliya:
1Kor 5:1-13—Intumwa Pawulo yasabye Abakristo b’i Korinto gukura mu itorero umuntu wari warakoze icyaha gikomeye cy’ubusambanyi
2Tm 2:16-19—Intumwa Pawulo yaburiye Timoteyo, amubwira ko yagombaga kwamaganira kure amagambo y’abahakanyi, yakwirakwiraga nk’igisebe cy’umufunzo
Abagaragu b’Imana bagombye kwitwara bate mu bibazo by’iyi si?
Ingero zo muri Bibiliya:
Yoh 6:10-15—Yesu amaze kugaburira abantu benshi, abari aho bashatse kumugira umwami, ariko yarabacitse aragenda
Yoh 18:33-36—Yesu yavuze ko Ubwami bwe nta sano bufitanye n’ubutegetsi bw’abantu
Umwuka wera udufasha ute gukorera Imana?
Reba nanone: Ibk 20:28; Efe 5:18
Urugero rwo muri Bibiliya:
Ibk 15:28, 29—Umwuka wera wayoboye inteko nyobozi yari i Yerusalemu, igihe yari igiye gufata umwanzuro utazibagirana ku birebana no gukebwa
Twakwigana dute ubwitange Yesu Kristo yagaragaje mu birebana no gukorera Imana?
Kuki Abakristo biyeguriye Imana baba bagomba kubatizwa?
Mat 28:19, 20; Ibk 2:40, 41; 8:12; 1Pt 3:21
Ingero zo muri Bibiliya:
Mat 3:13-17—Yesu yazanywe no gukora ibyo Imana ishaka, abigaragaza abatizwa
Ibk 8:26-39—Umuyobozi w’Umunyetiyopiya wari warahindutse akajya mu idini ry’Abayahudi amaze kumenya ukuri ku birebana na Yesu Kristo, yarabatijwe