Kuvana umuntu mu itorero
Kuki abasaza b’itorero bagomba gukomeza kuba maso bakarinda itorero kugira ngo rikomeze kuba iryera?
Ni mu buhe buryo imyifatire y’Umukristo umwe ishobora kugira ingaruka ku itorero ryose?
Ingero zo muri Bibiliya:
Yos 7:1, 4-14, 20-26—Icyaha Akani yakoze, uko bigaragara abari bagize umuryango we bakaba barakigizemo uruhare, cyateje ibyago igihugu cyose
Yona 1:1-16—Kuba umuhanuzi Yona atarumviye, byateje ibyago abo bari kumwe mu bwato bose
Ni iyihe myifatire idashobora kwihanganirwa mu itorero?
Rom 16:17, 18; 1Kor 5:11; 1Tm 1:20; Tito 3:10, 11
Reba ingingo ivuga ngo: “Imyifatire ya gikristo”
Hakorwa iki mu gihe bigaragaye ko Umukristo afite akamenyero ko gukora icyaha gikomeye?
Mu gihe umuntu yakoze icyaha gikomeye mu itorero, ni ayahe mahame yo muri Bibiliya abasaza bʼitorero bagombye kuzirikana?
Gut 13:12-14; 17:2-4, 7; Mat 18:16; 2Kor 13:1; 1Tm 5:19
Reba nanone: Img 18:13; 1Tm 5:21
Kuki bamwe mu bagize itorero bacibwa abandi bagacyahwa? Ibyo bigirira itorero akahe kamaro?
Bibiliya ivuga ko twagombye gufata dute abaciwe?
Iyo umuntu waciwe yihannye bigenda bite?
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Kwihana”
Twese twakora iki kugira ngo itorero rikomeze kuba iryera?
Reba nanone: Gut 13:6-11
Kuki bidakwiriye ko Umukristo wakoze icyaha gikomeye agihisha, wenda atinya ko yazacibwa?
Zab 32:1-5; Img 28:13; Yak 5:14, 15
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Icyaha—Kwatura ibyaha”