ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • scl pp. 21-23
  • Agahinda

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Agahinda
  • Amahame ya Bibiliya adufasha mu mibereho yacu
Amahame ya Bibiliya adufasha mu mibereho yacu
scl pp. 21-23

Agahinda

Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ko ari ibisanzwe ko umuntu wapfushije agira agahinda?

Int 23:2; 24:67; 37:34, 35; 42:36; Yoh 11:19, 31, 33-36

Reba nanone: 2Sm 1:17-27; Ibk 9:36-39

Ni iki kigaragaza ko Yehova aba yifuza guhumuriza abafite agahinda?

Zab 34:18; Yes 57:15; 61:1, 2

Ni mu buhe buryo kumenya imimerere y’abapfuye biduhumuriza?

Umb 9:5, 10; 1Ts 4:13

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Luka 20:37, 38​—Yesu yasobanuye ko umuzuko uzabaho koko, agaragaza ko kuri Yehova, ari nk’aho abapfuye bakiriho

    • Yoh 11:5, 6, 11-14​—Igihe Lazaro wari incuti ya Yesu yapfaga, Yesu yagereranyije urupfu no gusinzira

    • Heb 2:14, 15​—Intumwa Pawulo yavuze ko tutagombye gukabya gutinya urupfu

Kuki Bibiliya ivuga ko umunsi wo gupfa uruta umunsi wo kuvuka?

Img 22:1; Umb 7:1, 2

Bibiliya ivuga ko urupfu ari iki, kandi se Imana izarugenza ite?

Yes 25:8; 1Kor 15:26; Ibh 20:14; 21:3, 4

Ni iki kitwizeza ko umuzuko uzabaho?

Yes 26:19; Yoh 5:28, 29; Ibk 24:15

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Muri Bibiliya havugwamo inkuru z’abantu icyenda bazutse, umunani muri bo bakaba barazutse bakaba ku isi. Buri nkuru ihumuriza abapfushije kandi igatuma bagira ibyiringiro by’igihe kizaza

      • 1Bm 17:17-24​—Umuhanuzi Eliya yazuye umwana w’umuhungu w’umupfakazi wo mu mujyi wa Sarefati, mu gihugu cya Sidoni

      • 2Bm 4:32-37​—Umuhanuzi Elisa yazuye umwana w’umuhungu wo mu mujyi wa Shunemu, maze amusubiza ababyeyi be

      • 2Bm 13:20, 21​—Hari umugabo wari umaze igihe gito apfuye, umurambo we ukoze ku magufwa y’umuhanuzi Elisa, uwo mugabo ahita azuka

      • Luka 7:11-15​—Igihe Yesu yari mu mujyi wa Nayini, yahuye n’abantu bari bagiye gushyingura umwana w’umuhungu wari ufite nyina w’umupfakazi, aramuzura

      • Luka 8:41, 42, 49-56​—Yesu yazuye umukobwa wa Yayiro wari umutware w’isinagogi

      • Yoh 11:38-44​—Yesu yazuye incuti ye Lazaro, yongera kumuhuza na bashiki be ari bo Mariya na Marita

      • Ibk 9:36-42​—Intumwa Petero yazuye Dorukasi, Umukristokazi wakundwaga cyane kubera ibikorwa bye by’ineza

      • Ibk 20:7-12​—Intumwa Pawulo yazuye umusore witwaga Utuko, wari wapfuye ahanutse mu idirishya

    • Yesu Kristo yarazuwe ahabwa ubuzima budapfa mu ijuru, ibyo bikaba bitwizeza ko ibyo Imana yadusezeranyije byose bizabaho

      • Ibk 17:31; 1Pt 3:18

    • Yesu ni we wa mbere wazuwe agahabwa ubuzima budapfa mu ijuru, ariko si we wa nyuma; abigishwa be 144.000 na bo bazuka batyo

      • 1Kor 15:20, 23, 51-53; 1Ts 4:16, 17; Ibh 14:1

Twahumuriza dute abafite agahinda gaterwa no gupfusha?

Rom 12:15; 2Kor 1:3, 4; 1Pt 3:8

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze