Agahinda
Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ko ari ibisanzwe ko umuntu wapfushije agira agahinda?
Int 23:2; 24:67; 37:34, 35; 42:36; Yoh 11:19, 31, 33-36
Reba nanone: 2Sm 1:17-27; Ibk 9:36-39
Ni iki kigaragaza ko Yehova aba yifuza guhumuriza abafite agahinda?
Ni mu buhe buryo kumenya imimerere y’abapfuye biduhumuriza?
Ingero zo muri Bibiliya:
Luka 20:37, 38—Yesu yasobanuye ko umuzuko uzabaho koko, agaragaza ko kuri Yehova, ari nk’aho abapfuye bakiriho
Yoh 11:5, 6, 11-14—Igihe Lazaro wari incuti ya Yesu yapfaga, Yesu yagereranyije urupfu no gusinzira
Heb 2:14, 15—Intumwa Pawulo yavuze ko tutagombye gukabya gutinya urupfu
Kuki Bibiliya ivuga ko umunsi wo gupfa uruta umunsi wo kuvuka?
Bibiliya ivuga ko urupfu ari iki, kandi se Imana izarugenza ite?
Ni iki kitwizeza ko umuzuko uzabaho?
Yes 26:19; Yoh 5:28, 29; Ibk 24:15
Ingero zo muri Bibiliya:
Muri Bibiliya havugwamo inkuru z’abantu icyenda bazutse, umunani muri bo bakaba barazutse bakaba ku isi. Buri nkuru ihumuriza abapfushije kandi igatuma bagira ibyiringiro by’igihe kizaza
1Bm 17:17-24—Umuhanuzi Eliya yazuye umwana w’umuhungu w’umupfakazi wo mu mujyi wa Sarefati, mu gihugu cya Sidoni
2Bm 4:32-37—Umuhanuzi Elisa yazuye umwana w’umuhungu wo mu mujyi wa Shunemu, maze amusubiza ababyeyi be
2Bm 13:20, 21—Hari umugabo wari umaze igihe gito apfuye, umurambo we ukoze ku magufwa y’umuhanuzi Elisa, uwo mugabo ahita azuka
Luka 7:11-15—Igihe Yesu yari mu mujyi wa Nayini, yahuye n’abantu bari bagiye gushyingura umwana w’umuhungu wari ufite nyina w’umupfakazi, aramuzura
Luka 8:41, 42, 49-56—Yesu yazuye umukobwa wa Yayiro wari umutware w’isinagogi
Yoh 11:38-44—Yesu yazuye incuti ye Lazaro, yongera kumuhuza na bashiki be ari bo Mariya na Marita
Ibk 9:36-42—Intumwa Petero yazuye Dorukasi, Umukristokazi wakundwaga cyane kubera ibikorwa bye by’ineza
Ibk 20:7-12—Intumwa Pawulo yazuye umusore witwaga Utuko, wari wapfuye ahanutse mu idirishya
Yesu Kristo yarazuwe ahabwa ubuzima budapfa mu ijuru, ibyo bikaba bitwizeza ko ibyo Imana yadusezeranyije byose bizabaho
Yesu ni we wa mbere wazuwe agahabwa ubuzima budapfa mu ijuru, ariko si we wa nyuma; abigishwa be 144.000 na bo bazuka batyo