Umutima
Bibiliya igaragaza ite ko umutima w’ikigereranyo ari umuntu w’imbere, hakubiyemo ibitekerezo byacu, intego, imico n’ibyiyumvo byacu?
Zab 49:3; Img 16:9; Luka 5:22; Ibk 2:26
Reba nanone: Gut 15:7; Zab 19:8
Urugero rwo muri Bibiliya:
Luka 9:46-48—Yesu yakosoye intumwa ze bitewe n’ibyifuzo bibi bari bafite mu mitima yabo byo kurarikira inshingano
Kuki ari iby’ingenzi ko turinda umutima wacu?
Ingero zo muri Bibiliya:
Int 6:5-7—Ibibi byari mu mitima y’abantu byabateye gukora urugomo, bituma Imana iteza umwuzure ku isi hose
1Bm 11:1-10—Umwami Salomo yananiwe kurinda umutima we, ashaka abagore b’abanyamahanga bituma umutima we uta Yehova
Mar 7:18-23—Yesu yasobanuye ko mu mutima ari ho haturuka ibyifuzo bibi bituma umuntu akora ibyo Imana yanga
Twarinda umutimanama wacu dute?
Zab 19:14; Img 3:3-6; Luka 21:34; Flp 4:8
Reba nanone: Ezr 7:8-10; Zab 119:11
Urugero rwo muri Bibiliya:
Efe 6:14-18; 1Ts 5:8—Igihe intumwa Pawulo yasobanuraga intwaro z’umwuka, yavuze ko gukiranuka, ukwizera n’urukundo bishobora kurinda umutima wacu w’ikigereranyo, nk’uko icyuma gikingira igituza kirinda umutima usanzwe
Ni iki gishobora kudufasha kumenya ko umutima wacu w’ikigereranyo ufite ikibazo?
Reba nanone: Img 6:12-14
Ingero zo muri Bibiliya:
2Ng 25:1, 2, 17-27—Umwami Amasiya yamaze igihe runaka akora ibyo Imana ishaka, ariko ntabikorane umutima we wose; nyuma yaho yabaye umwibone asuzugura Imana, kandi byamugizeho ingaruka
Mat 7:17-20—Yesu yagaragaje ko nk’uko igiti kibi cyera imbuto mbi, ibikorwa bibi bituruka mu mutima urimo ibitekerezo bibi
Kuki tugomba kwitoza kugira umutima mwiza kandi se twabigeraho dute?
Reba nanone: Zab 119:97, 104; Rom 12:9-16; 1Tm 1:5
Ingero zo muri Bibiliya
2Bm 20:1-6—Igihe Umwami Hezekiya yari hafi gupfa, yasabye Yehova imbabazi, kubera ko yari yizeye ko yamukoreye abigiranye umutima we wose
Mat 21:28-32—Yesu yakoresheje urugero kugira ngo agaragaze ko ibiri mu mutima w’umuntu bigaragazwa n’ibyo akora, aho kugaragazwa n’ibyo avuga ko azakora
Kuki kumenya ko Yehova agenzura imitima yacu biduhumuriza?
Reba nanone: 1Sm 2:3
Ingero zo muri Bibiliya
1Sm 16:1-13—Umuhanuzi Samweli yamenye ko Yehova atareba ibigaragarira amaso, ahubwo ko areba mu mutima
2Ng 6:28-31—Isengesho Umwami Salomo yasenze igihe beguriraga Yehova urusengero, rigaragaza ko Yehova areba mu mutima w’umuntu akamenya ibirimo, bigatuma abona uko atwitaho