Kwicisha bugufi
Yehova abona ate abantu bicisha bugufi n’abishyira hejuru?
Zab 138:6; Img 15:25; 16:18, 19; 22:4; 1Pt 5:5
Reba nanone: Img 29:23; Yes 2:11, 12
Ingero zo muri Bibiliya:
2Ng 26:3-5, 16-21—Umwami Uziya yishyize hejuru, yica itegeko ry’Imana kandi bamugiriye inama ararakara; ibyo byatumye Imana imuteza ibibembe
Luka 18:9-14—Yesu yakoresheje umugani kugira ngo asobanure uko Yehova yakira amasengesho y’abishyira hejuru n’abicisha bugufi
Yehova yakira ate isengesho ry’umuntu wicisha bugufi akihana by’ukuri?
Ingero zo muri Bibiliya:
2Ng 12:5-7—Umwami Rehobowamu n’ibikomangoma by’i Buyuda bicishije bugufi imbere ya Yehova bibarinda ibyago
2Ng 32:24-26—Hezekiya wari umwami mwiza yabaye umwibone, ariko yicishije bugufi Yehova aramubabarira
Kwicisha bugufi bidufasha bite kurushaho kubana neza n’abandi?
Efe 4:1, 2; Flp 2:3; Kol 3:12, 13
Ingero zo muri Bibiliya:
Int 33:3, 4—Yakobo yagaragaje ko yicishaga bugufi mu buryo budasanzwe, asuhuza umuvandimwe we Esawu wamwangaga, bituma bongera kubana amahoro
Abc 8:1-3—Umucamanza Gideyoni yicishije bugufi imbere y’abagabo bo muri Efurayimu ababwira ko bamuruta, bigabanya umujinya bari bafite kandi bibarinda amakimbirane
Yesu Kristo yagaragaje ate ko kwicisha bugufi bifite agaciro kenshi?
Mat 18:1-5; 23:11, 12; Mar 10:41-45
Ingero zo muri Bibiliya:
Yes 53:7; Flp 2:7, 8 —Yesu yicishije bugufi yemera inshingano ye yo ku isi kandi yemera kwicwa nabi, ndetse urupfu rukojeje isoni
Luka 14:7-11—Yesu yavuze ibirebana n’imyanya yo kwicaramo mu birori kugira ngo atwereke agaciro ko kwicisha bugufi
Yoh 13:3-17—Yesu yasigiye abigishwa be urugero rwo kwicisha bugufi akora umurimo wari usuzuguritse wo koza intumwa ze ibirenge