Ishyingiranwa
Ni nde watangije ishyingiranwa?
Ni nde Umukristo yagombye guhitamo ngo amubere umugabo cyangwa umugore?
Kuki Umukristo nyakuri atagombye gushyigikira ko umwana we wabatijwe ashakana n’umuntu utari umugaragu wa Yehova wamwiyeguriye akabatizwa?
Ingero zo muri Bibiliya:
Int 24:1-4, 7—Aburahamu wari ugeze mu zabukuru yiyemeje gushakira umuhungu we Isaka umugore mu basengaga Yehova, aho kumushakira mu Banyakanani basengaga izindi mana
Int 28:1-4—Isaka yabwiye umuhungu we Yakobo ko yagombaga gushakira umugore muri bene wabo basengaga Yehova, aho kumushakira mu Banyakanani
Yehova abona ate Umukristo ushakana n’umuntu utizera?
Ingero zo muri Bibiliya:
1Bm 11:1-6, 9-11—Igihe Umwami Salomo yirengagizaga amategeko ya Yehova agashaka abagore b’abanyamahanga kandi bakayobya umutima we, Yehova yararakaye cyane
Neh 13:23-27—Kimwe na Yehova, Guverineri Nehemiya yarakariye cyane Abisirayeli bari barayobye bagashaka abagore bo mu bindi bihugu bituma abacyaha kandi arabahana
Kuki mu gihe dutoranya uwo tuzabana, tugomba kureba ukorera Yehova mu budahemuka kandi uvugwa neza?
Reba nanone: Efe 5:28-31, 33
Ingero zo muri Bibiliya:
1Sm 25:2, 3, 14-17—Nabali yari umugabo w’umukire, ariko uvuga nabi kandi w’umunyamahane; ibyo byatumye abera Abigayili umugabo mubi
Img 21:9—Guhitamo nabi uwo tuzabana bishobora kutubuza ibyishimo n’amahoro
Rom 7:2—Intumwa Pawulo yasobanuye ko iyo umugore ashatse, aba agomba kumvira umugabo we udatunganye; ni yo mpamvu umukobwa w’umunyabwenge yagombye kuba maso mu gihe ahitamo uwo bazabana
Kwitegura gushaka
Kuki umugabo yagombye kubanza kwitegura uko azatunga abo mu rugo rwe mbere yo gutekereza gushaka?
Urugero rwo muri Bibiliya:
Img 24:27—Mbere yo gushaka, wenda no kubyara, umugabo yagombye kubanza gukora cyane kugira ngo abone ibizatuma yita ku muryango we
Kuki Abakristo babiri barambagizanya bagombye gukora uko bashoboye bagashaka inama zihuje n’ubwenge kandi bakamenyana neza, aho kureba ubwiza bw’inyuma?
Ingero zo muri Bibiliya:
Rusi 2:4-7, 10-12—Kugira ngo Bowazi amenye Rusi, yitegereje uko yakoraga imirimo, amenya uko avugwa, uko yabanaga n’abagize umuryango n’uko yakundaga Imana
Rusi 2:8, 9, 20—Kugira ngo Rusi amenye Bowazi yitegereje ukuntu yari umugwaneza, uko yagiraga ubuntu n’uko yakundaga Yehova
Kuki Yehova yifuza ko umusore n’inkumi barambagizanya bakomeza kwirinda ibikorwa by’ubwiyandarike?
Ingero zo muri Bibiliya:
Img 5:18, 19—Hari ibikorwa bimwe na bimwe bigaragaza urukundo, bigenewe abashakanye gusa
Ind 1:2; 2:6—Igihe umusore w’umushumba yarambagizaga umukobwa w’Umushulami, babwiranaga amagambo y’urukundo yiyubashye, aho kugaragarizanya urukundo mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina
Ind 4:12; 8:8-10—Umukobwa w’Umushulami yakomeje kwifata yirinda ubusambanyi; ni yo mpamvu yagereranyijwe n’ubusitani buzitiye
Kuki umugabo n’umugore bagomba gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko?
Inshingano z’umugabo
Ni izihe nshingano ziremereye umugabo afite?
Abagabo b’Abakristo bagomba kwigana urugero rwa nde mu gihe bakoresha ubutware bwabo?
Kuki ari iby’ingenzi ko umugabo agaragaza ko akunda umugore we, akamwereka ko yita ku byiyumvo bye kandi ko azi ibyo akeneye?
Ingero zo muri Bibiliya:
Int 21:8-12—Yehova yasabye Aburahamu gutega amatwi umugore we Sara, nubwo igitekerezo yari agiye kumuha kitari kumushimisha
Img 31:10, 11, 16, 28—Umugabo w’umunyabwenge ufite umugore ushoboye nk’uko bivugwa muri iyi mirongo, ntamugenzura muri buri kantu cyangwa ngo amushakisheho amakosa; ahubwo aramwiringira kandi akamushimira
Efe 5:33—Intumwa Pawulo yahumekewe n’Imana avuga ko umugore aba akeneye kwibonera ko umugabo we amukunda
Inshingano z’umugore
Ni iyihe nshingano y’ingenzi Yehova yahaye umugore w’Umukristo?
Ese inshingano umugore yahawe igaragaza ko asuzuguritse?
Ingero zo muri Bibiliya:
Img 1:8; 1Kor 7:4—Hari ubutware Imana yahaye umugore mu muryango
1Kor 11:3—Intumwa Pawulo yasobanuye ko muri gahunda ya Yehova, twese tuba dufite umutware, uretse Yehova we Mana Ishoborabyose
Heb 13:7, 17—Twese abagize itorero baba abagabo cyangwa abagore tugomba kumvira abafite inshingano kandi tukabagandukira
Umukristokazi ufite umugabo utizera yakora iki ngo ashimishe Yehova?
Kuki umugore w’Umukristo agomba gukomeza kubaha umugabo we?
Urugero rwo muri Bibiliya:
Int 18:12; 1Pt 3:5, 6 —Sara yubahaga umugabo we cyane akamwita “umutware” ndetse akanabona ko ari umutware mu bitekerezo
Umugore Bibiliya ishima ni umeze ate?
Ingero zo muri Bibiliya:
Int 24:62-67—Rebeka yahumurije umugabo we Isaka, igihe yari amaze gupfusha nyina
1Sm 25:14-24, 32-38—Abigayili yasabye Dawidi imbabazi bituma atica umugabo we wari umupfapfa kandi arokora abo mu rugo rwe
Est 4:6-17; 5:1-8; 7:1-6; 8:3-6—Umwamikazi Esiteri yarokoye abagize ubwoko bwe, igihe yemeraga gushyira ubuzima bwe mu kaga, akajya kureba umwami inshuro ebyiri zose kandi atamutumyeho
Gukemura ibibazo
Ni ayahe mahame yafasha abashakanye gukemura ibibazo bashobora kugirana?
Ni ayahe mahame yafasha abashakanye kugira imitekerereze ikwiriye ku birebana n’amafaranga?
Luka 12:15; Flp 4:5; 1Tm 6:9, 10; Heb 13:5
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Amafaranga”