Isengesho
Ni iki kitwemeza ko Yehova yumva amasengesho kandi akayasubiza?
Reba nanone: Zab 66:19; Ibk 10:31; Heb 5:7
Ingero zo muri Bibiliya:
1Bm 18:36-38—Yehova yahise asubiza umuhanuzi Eliya, igihe yamusengaga ari ku musozi wa Karumeli aho yari ahanganye n’abahanuzi ba Bayali
Mat 7:7-11—Yesu yadushishikarije gukomeza gusenga, kandi atwizeza ko Yehova, we Data udukunda atwumva
Ni nde Abakristo bagomba gusenga?
Iyo dusenze, dusenga mu izina rya nde?
Ni ayahe masengesho Yehova yumva?
Ni ayahe masengesho Yehova atumva?
Img 15:29; 28:9; Yes 1:15; Mika 3:4; Yak 4:3; 1Pt 3:7
Ingero zo muri Bibiliya:
Yos 24:9, 10—Yehova yanze kumva ibyo Balamu yamusabaga bitewe n’uko bitari bihuje n’ibyo Yehova yashakaga
Yes 1:15-17—Yehova yanze kumva amasengesho y’abagize ubwoko bwe bitewe n’uburyarya bwabo n’ibikorwa byo kumena amaraso
Ni ubuhe buryo bwiza bwo gusoza isengesho, kandi kuki?
Ese Bibiliya yaba ivuga uko dukwiriye kwifata mu gihe dusenga?
1Bm 8:54; Mar 11:25; Luka 22:39, 41; Yoh 11:41
Reba nanone: Yona 2:1
Ni ibihe bintu abagaragu ba Yehova bashobora gushyira mu isengesho mu gihe cy’amateraniro?
Ingero zo muri Bibiliya:
1Ng 29:10-19—Umwami Dawidi yahagarariye iteraniro ryose rya Isirayeli mu isengesho, igihe hakusanywaga impano zo kubaka urusengero
Ibk 1:12-14—Intumwa, abavandimwe ba Yesu, Mariya nyina wa Yesu n’abandi bagore b’indahemuka, bahuriye mu cyumba cyo hejuru kugira ngo basenge
Kuki umuntu uhagarariye abandi mu isengesho atagombye kwishyira hejuru cyangwa gushaka kwemeza abantu?
Ese ni ngombwa gusenga tugiye kurya?
Kuki tutagombye gufatana uburemere buke isengesho?
Rom 12:12; Efe 6:18; 1Ts 5:17; 1Pt 4:7
Ingero zo muri Bibiliya:
Dan 6:6-10—Umuhanuzi Daniyeli yakomeje gusenga Yehova ku mugaragaro nubwo ibyo byashoboraga gutuma yicwa
Luka 18:1-8—Yesu yakoresheje urugero rw’umucamanza utaratinyaga Imana wahaye umugore ibyo yashakaga bitewe n’uko yakomeje kumusaba ibyo yifuzaga, kugira ngo yumvikanishe uko Data wo mu ijuru yiteguye gusubiza abagaragu bamusenga bamwinginga ngo abafashe
Ni iyihe mitekerereze twagombye kuba dufite niba twifuza ko Imana yumva amasengesho tuyisenga tuyisaba imbabazi?
Ingero zo muri Bibiliya:
2Bm 22:11-13, 18-20—Yehova yagaragarije imbabazi n’ineza Umwami Yosiya kubera ko yicishije bugufi kandi agakora uko ashoboye ngo amushimishe
2Ng 33:10-13—Umwami Manase yasenze Yehova yicishije bugufi, bituma Yehova amubabarira kandi yemera ko asubira ku bwami
Ni iki Yehova adusaba niba twifuza ko atubabarira?
Kuki twagombye kugaragaza ko dushyigikiye umugambi w’Imana mu masengesho yacu?
Kuki amasengesho yacu yagombye kugaragaza ko twizera Data wo mu ijuru?
Ni ibihe bintu twashyira mu isengesho?
Kwezwa kw’izina ry’Imana
Gusaba ko Ubwami bw’Imana buza bugategeka isi
Gusaba ko ibyo Yehova ashaka byakorwa
Gusaba ibyo dukeneye
Gusaba imbabazi
Kuturinda ibishuko
Gushimira
Gusaba ko twamenya ibyo Imana ishaka, tukabisobanukirwa, tugasaba n’ubwenge
Reba nanone: Zab 119:34
Urugero rwo muri Bibiliya:
1Bm 3:11, 12—Yehova yishimiye ko Salomo yamusenze amusaba ubwenge, kandi ibyo byatumye amuha ubwenge bwinshi
Gusaba umwuka wera
Gusabira abavandimwe bacu, hakubiyemo n’abahanganye n’ibitotezo
Gusingiza Imana
Ingero zo muri Bibiliya:
Luka 10:21—Yesu yasingije Se mu ruhame bitewe n’uko yatumye abantu bicisha bugufi nk’abana bamenya ukuri
Ibh 4:9-11—Abagize umuryango wa Yehova bo mu ijuru bamuha ikuzo n’icyubahiro
Gusaba ko abategetsi bareka tugasenga Yehova kandi tukabwiriza mu mahoro
Reba nanone: Yer 29:7
Ese dukwiriye gusenga mu gihe turi kubatizwa?
Ese birakwiriye gusengera umuntu urwaye mu buryo bw’umwuka?
Kuki abagabo batajya basenga batwikiriye umutwe? Kuki hari igihe abagore bo basenga batwikiriye umutwe?
Ni iki Imana iha agaciro mu masengesho yacu, ikakirutisha igihe tumara dusenga cyangwa ibyiyumvo tugaragaza mu gihe dusenga?
Ingero zo muri Bibiliya:
1Bm 18:25-29, 36-39—Igihe abahanuzi ba Bayali bari bahanganye na Eliya, basenze imana yabo barira ariko nta gisubizo babonye
Ibk 19:32-41—Abantu basengaga ibigirwamana bo muri Efeso bamaze amasaha abiri basingiza ikigirwamana cya Arutemi ariko nta cyo bagezeho; ahubwo umuyobozi w’umujyi yaraje ababuza gukomeza guteza umuvurungano