Ubuseribateri
Kuki ubuseribateri bufatwa nk’impano?
Kuki gushishikariza Umukristo w’umuseribateri gushaka bidakwiriye?
Ingero zo muri Bibiliya:
Rom 14:10-12—Intumwa Pawulo yasobanuye ko gucira urubanza Abakristo bagenzi bacu bidakwiriye
1Kor 9:3-5—Intumwa Pawulo yashoboraga gushaka, ariko kuba yari umuseribateri byatumye yibanda ku murimo
Ese umuseribateri yagombye kumva ko gushaka ari byo bizatuma agira ibyishimo?
Ingero zo muri Bibiliya:
Abc 11:30-40—Umukobwa wa Yefuta ntiyigeze ashaka, kandi yabayeho yishimye
Ibk 20:35—Amagambo Yesu yavuze muri uyu murongo agaragaza ko yabayeho yishimye nubwo atigeze ashaka kuko yakoreraga abandi
1Ts 1:2-9; 2:12—Intumwa Pawulo yakoze umurimo yishimye kandi agera kuri byinshi nubwo atari yarashatse
Kuki abaseribateri kimwe n’abandi bagaragu b’Imana bose bagomba kwirinda ubusambanyi?
1Kor 6:18; Gal 5:19-21; Efe 5:3, 4
Ingero zo muri Bibiliya:
Img 7:7-23—Umwami Salomo yavuze akaga kageze ku musore wemeye gushukwa n’umugore w’indaya
Ind 4:12; 8:8-10—Umukobwa w’Umushulami yavuzwe neza kuko yari yaririnze ibikorwa by’ubwiyandarike
Ni ryari bishobora kuba ngombwa ko umuntu abona ko akwiriye gushaka?
Reba nanone: 1Ts 4:4, 5