Akazi
Ni gute akazi gashobora gutuma umuntu agira ibyishimo?
Ni akahe kamaro ko kwiga gukora ibintu neza?
Ingero zo muri Bibiliya:
1Sm 16:16-23—Dawidi akiri muto yari azwiho kuba umuhanga mu kuririmba, kandi iyo mpano yari afite yafashaga umwami mu gihe yabaga ahangayitse, igatuma atuza
2Ng 2:13, 14—Umwami Salomo yakoresheje Hiramu-Abi mu mirimo yo kubaka kubera ko yari umuhanga mu by’ubukorikori
Abagaragu ba Yehova bifuza kumenyekana bate mu kazi?
Ingero zo muri Bibiliya:
Int 24:10-21—Rebeka yakoreye umugaragu wa Aburahamu ibirenze ibyo yari yamusabye, amufasha abigiranye umwete
Flp 2:19-23—Intumwa Pawulo yagiriye icyizere Timoteyo wari ukiri muto amuha inshingano ziremereye kubera ko yakoreraga abandi abigiranye umwete kandi yicishije bugufi
Kuki abagaragu b’Imana birinda ubunebwe?
Img 13:4; 18:9; 21:25, 26; Umb 10:18
Urugero rwo muri Bibiliya:
Img 6:6-11—Umwami Salomo yakoresheje urugero rw’ikimonyo kugira ngo yigishe ibihereranye no gukorana umwete no kwirinda ubunebwe
Kuki tugomba gukorana umwete kugira ngo tubone ibidutunga?
Kuki tugomba gukorana umwete kugira ngo twite ku bagize umuryango wacu?
Ingero zo muri Bibiliya:
Rusi 1:16, 17; 2:2, 3, 6, 7, 17, 18—Rusi wabaye umupfakazi akiri muto, yakoraga uko ashoboye kugira ngo yite kuri nyirabukwe Nawomi
Mat 15:4-9—Yesu yavuze ko hari abitwazaga gukorera Imana bakirengagiza inshingano yo kwita ku babyeyi babo
Inyungu Abakristo bakura mu gukorana umwete bagombye kuzikoresha bate?
Ni iyihe mitekerereze twagombye kugira ku birebana n’umushahara duhembwa?
Ni iki kitwemeza ko Yehova yifuza cyane kudufasha kugira ngo dukore akazi neza kandi tubone ibidutunga?
Mat 6:25, 30-32; Luka 11:2, 3; 2Kor 9:10
Ingero zo muri Bibiliya:
Int 31:3-13—Labani yariganyije Yakobo wari umukwe we akaba n’umukozi we, ariko Yehova yabonaga ukuntu Yakobo yakoranaga umwete akamuha umugisha
Int 39:1-6, 20-23—Yehova yahaye Yozefu imigisha mu byo yakoraga, igihe yari umugaragu kwa Potifari n’igihe yari muri gereza
Kuki akazi dukora katagomba kuruta umurimo dukorera Imana?
Zab 39:5-7; Mat 6:33; Yoh 6:27
Ingero zo muri Bibiliya:
Luka 12:15-21—Yesu yatanze urugero rwumvikanisha impamvu bidahuje n’ubwenge gushyira imbere ibyo gushaka ubutunzi ukabirutisha ibintu by’umwuka
1Tm 6:17-19—Intumwa Pawulo yagiriye inama Abakristo bakize ko batagomba kwiyemera kandi abatera inkunga yo kuba “abakire ku mirimo myiza”
Ni ayahe mahame yagombye kutuyobora mu gihe duhitamo akazi?
Kuva 20:4; Ibk 15:29; Efe 4:28; Ibh 21:8—Ese aka kazi gashobora gutuma nifatanya mu gikorwa icyo ari cyo cyose Imana yanga?
Kuva 21:22-24; Yes 2:4; 1Kor 6:9, 10; 2Kor 7:1—Ese ako kazi gashyigikira ibikorwa Imana yanga, kazatuma nanjye mbarwaho icyaha?
Rom 13:1-7; Tito 3:1, 2—Ese aka kazi ntikazatuma nica amategeko ya leta?
2Kor 6:14-16; Ibh 18:2, 4—Ese aka kazi kazatuma nifatanya n’idini ry’ikinyoma cyangwa ndishyigikire?
Gukorera Yehova
Ni uwuhe murimo w’ingenzi Abakristo bakora?
Kuki tuba twifuza gukora ibyo dushoboye byose mu murimo dukorera Yehova?
Luka 13:24; Rom 12:11; 1Kor 15:58; Heb 6:10-12
Reba nanone: 1Tm 3:1
Kuki tutagombye kwitega ko abantu bose bakora ibintu bingana mu murimo wa Yehova?
Ingero zo muri Bibiliya:
Mat 25:14, 15—Yesu yakoresheje umugani ugaragaza ko atari yiteze ko abigishwa be bakora ibintu bingana
Luka 21:2-4—Yesu yahaye agaciro kenshi ibyo umupfakazi w’umukene yatanze nubwo byari bike cyane
Ni he dukura imbaraga zo gusohoza inshingano tuba twahawe mu murimo dukorera Yehova?
2Kor 4:7; Efe 3:20, 21; Flp 4:13
Urugero rwo muri Bibiliya:
2Tm 4:17—Intumwa Pawulo yavuze ko iyo yabaga akeneye imbaraga yazibonaga
Kuki gukorana umwete mu murimo dukorera Yehova bitera ibyishimo?
Reba nanone: Mat 25:23