Ibibazo by’Abasomyi
◼ Abantu b’Imana bagombye ’gutunga ababo,’ none ni kuki Aburahamu yirukaniye mu butayu Hagari na Ishimaeli?
Ibyo birakwiye kandi n’ibyo igikundiro ku bagaragu b’lmana gutunga abagize imilyango yabo. Abwira ababyeyi b’Abakristo, intumwa Paulo yagize ati: “Ariko nib’ umunt’ adatung’ abe, cyanecyan’ abo mu rugo rwe, aba yihakany’ ukwizera, kand’ ab’abaye mubi hanyuma y’utizera.—1 Timoteo 5:8.
Twakwemeza ko ibyo Aburahamu yakoze bitabogamiye iyo nama nziza iva ku Mana, kuko ari we watanzweho urugero rw’ukwizera nyakuri, akitwa ‘Inshuti ya Yehova.’—Yakobo 2:23; Abaheburayo 11:8-19.
Imana yasezeranije umugisha izanyuza ku rubyaro rw’Aburahamu. Sara ageze mu zabukuru kandi akiri ingumba, yinginze Aburahamu ngo acyure umuja we w’umumunyegiputakazi, Hagari, amubyarire umuhungu. Hanyuma, Hagari abonye asamye, atangira gusuzugura Sara, rero ibyo twabyita igikorwa cy’ “urugomo” cyangwa icyaha cy’uburiganya cyahungabanyaga umutekano w’umutegarugori w“inkundwakazi w’Aburahamu. (Kuva 23:1; 2 Samweli 22:49; Zaburi 11:5) Aburahamu yemereye Sara gushyira Hagari mu mwanya we, ariko ibyo byose byakururiye Hagari gucikira mu butayu, kandi wenda yari mu nzira isubira mw’ Egiputa. Ntabwo tubwirwa ko yigeze yitwaza impamba, rero twavuga ko yari azi ko yari bubone ibiribwa n’amazi ku baturage bandi, wenda nk’Ababuduwini.—Itangiriro 12:1-3, 7; 16:1-6.
Maraika yarahagobotse abwira Hagari gusubira kwa nyirabuja, ko abazamukomokaho bazagwira, kandi ko umuhungu we Ishimaeli azagira ‘ukuboko k’ububisha kuri buli muntu wese.’ (Itangiriro 16:7-12) Hashize imyaka mike, Ishmaeli aba umubisha wa Izaka, we rubyaro nyakuri rw’Aburahamu yabyaye n’umugore we Sara. Ishmaeli yatangiye ‘guseka’ cyangwa kwendereza Isaka. Iryo ntiryari ishyari risa, ahubwo Ijambo ry’ Imana ritumenyesha ko kwari ‘ugutoteza’ urubyaro rw’Aburahamu ruvuye ku Mana. Rero igikorwa gihamye cyari gikwiye.—Itangiriro 21:1-9; Abagalatia 4:29-31.
Yehova yabwiye Aburahamu ko agomba kumvira icyemezo cy’umugore cyari icyo gusenda Hagari n’umuhungu we. N’ubwo Aburahamu atari ashimishijwe n’igenda rya Hagari hamwe n’umuhungu we, ibyo ntibyamubujije kubahambirira impamba. Ntabwo byari nk’uko yagiye bwa mbere, kuri iyo nshuro ya kabiri, Hagari yahawe n’Aburahamu impamba y’umutsima (harimo n’ibindi biribwa) n’amazi. Wenda uko yagendagendaga mu butayu yaje guhabirayo, wenda nko mu butayu bw’i Beerisheba, n’impamba ye imushiriraho ataragera k’umugezi wari hafi aho yar’ari. Ibyo ntibyari bishinzwe Aburahamu, we ku ruhare rwe yari yatunganije ’ibitunga abe’ n’ubwo bari bifashe nabi bigatuma birukanwa mu rugo.—Itangiriro 21:10-21.
[Ikarita/Ifoto yo ku ipaji ya 16]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gitabo)
Inyanja Nini
Musozi w’i Karumell
Megido
Yerusalemu
Heburoni
Beeri-sheba
Dead Sea
Negebu
[Aho ifoto yavuye]
Based on a map copyrighted by Pictorial Archive (Near Eastern History) Est. and Survey of Israel
[Ifoto]
Wadi Zini ikibaya cyo mu majyepfo ya Beeri-Sheba cyarimo umugezi waje gukama