Ibibazo by’abasomyi
Ni iyihe nama y’ifatizo mu Migani 27:23 haha abungeri bo mu buryo bw’umwuka, kimwe n’Abakristo bose muri rusange?
Uwo murongo uravuga ngo “gira umwete wo kumenya uko imikumbi yawe imeze; kandi ufate neza amashyo yawe” (Imigani 27:23). Uwo murongo ukunze gukoreshwa mu gutera inkunga abungeri bo mu buryo bw’umwuka kugira ngo bite ku mimerere n’ibibazo by’abagize itorero rya Gikristo. Iyo nkunga irakwiriye, kuko abasaza b’itorero Bibiliya ibagereranya n’abungeri, itorero na ryo ikarigereranya n’umukumbi w’intama (Ibyakozwe 20:28, 29; 1 Petero 5:2-4). N’ubwo bimeze bityo ariko, uwo murongo nta bwo ureba mbere na mbere abungeri bo mu buryo bw’umwuka.
Igitabo cy’Imigani kirimo imirongo myinshi idafite iyigaragiye ikubiyemo inama z’ingirakamaro. Icyakora, uwo murongo wo mu Migani 27:23 uri mu itsinda ry’indi mirongo iwugaragiye. Haravuga ngo “gira umwete wo kumenya uko imikumbi yawe imeze; kandi ufate neza amashyo yawe; kuko ubukungu budahoraho iteka, ingoma na yo idahoranwa ibihe byose. Ubwatsi bukuze buracibwa bukarundwa; hakamera ubushya; kandi ibyatsi byo mu misozi bigakoranirizwa mu rugo. Abana b’intama bakubera imyambaro; kandi ihene zivamo izigurwa umurima; na yo amahenehene azaba ayo kunyobwa nawe, aguhaze n’abo mu rugo rwawe; ndetse atunge n’abaja bawe.”—Imigani 27:23-27.
Uwo murongo wahumetswe uribanda ku bihereranye n’imibereho y’umuntu w’umunyamwete utunzwe n’[imirimo isaba] gushirika ubute kandi iciriritse, yiringira Yehova muri byose. Kuri ibyo, uwo murongo utanga urugero rw’imibereho y’umushumba w’Umwisirayeli, ahari ushaka kugaragaza imibereho inyuranye n’iyo, imibereho ihambaye ishingiye ku bucuruzi no guhihibikanira kwigwizaho ubutunzi huti huti.
“Ubukungu,” cyangwa ubukire bugezweho mu gihe gito buvanywe mu mirimo y’ubucuruzi, hamwe n’ikuzo ritangwa na bwo (ari ryo “kamba,” MN), bushobora kuyoyoka nk’uko benshi babizi. Ku bw’ibyo, hari byinshi twavuga ku mibereho iciriritse, nk’iy’abashumba bo mu gihe cya kera mu gihe barinze imikumbi yabo. Iyo mibereho nta bwo yari iciriritse mu buryo bwo kwidamararira. Umushumba yagombaga guhora agenzura umukumbi we, kugira ngo arebe niba intama ziri amahoro (Zaburi 23:4). Mu gihe yabaga azigenzura, iyo yabaga asanze hari irwaye cyangwa yakomeretse, yashoboraga kuyomoza amavuta (Zaburi 23:5; Ezekiyeli 34:4; Zekariya 11:16). Umushumba wabaga yiyeguriye umurimo we atizigamye, akenshi iyo mihati ye yaragororerwaga—kuko umukumbi we wagukaga.
Umushumba wabaga ashiritse ubute kandi akita ku mukumbi we, yashoboraga kwiringira kubona inkunga—iturutse kuri Yehova. Mu buhe buryo? Imana yashyizeho ibihe by’ihinga n’isarura bihora bisimburana bigatuma haboneka ubwatsi buhagije bwo kugaburira umukumbi (Zaburi 145:16). Mu gihe cy’impeshyi, igihe ubwatsi butoshye buba ari ingume mu bibaya, mu duce tugizwe n’imisozi miremire ho bwashoboraga kuhaboneka ari bwinshi, aho umushumba w’inkengu yashoboraga kwimurira amatungo ye.
Kubona imyambaro n’ibyo kurya, ni zimwe mu nyungu zavaga muri uwo murimo nk’uko mu Migani 27:26, 27 habigaragaza. Ni iby’ukuri ko muri uwo murongo hatavugwamo ibyo kurya bihambaye cyangwa imyambaro iharawe, cyangwa se ihenda. Ariko kandi, iyo uwo mushumba hamwe n’umuryango we babaga biteguye gukorana umurava batizigamye, bashoboraga kubona amata (ndetse na foromaje), kimwe n’ubwoya bwo kubohamo imyenda ikomeye, babikesheje umukumbi wabo.
Ku bw’ibyo rero, iyi nama ivuga ngo “gira umwete wo kumenya uko imikumbi yawe imeze” nta bwo mbere na mbere yerekeye ku bagenzuzi b’amatorero, ahubwo ireba Abakristo bose muri rusange. Itsindagiriza akamaro ko kunyurwa n’ibyo kurya hamwe n’imyambaro bibonewe mu murimo ukoranywe imihati, twiringira ko Yehova atazadutererana (Zaburi 37:25; 2 Abatesalonike 3:8, 12; Abaheburayo 13:5). Iyo tugereranyije iyo mirongo yo mu Migani 27:23-27 n’iyo muri Luka 12:15-21 no muri 1 Timoteyo 6:6-11, tubona ko inama Imana itanga kuri icyo kibazo zidahinduka. Noneho rero, buri wese muri twe nasome mu Migani 27:23-27 maze yibaze ati ‘mbese, iyi nama ingera ku mutima kandi nkayikurikiza mu mibereho yanjye ya buri munsi?’
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 24 yavuye]
Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.