Ni Ba Nde Bazaba Ababwirizabutumwa?
MU NAMA yahuje Amatorero mu Rwego rw’Isi Yose, mbere y’imyaka igera kuri 40 ishize, abari bateranye batewe inkunga yo “kwadukana umwuka w’ububwirizabutumwa” no kwigisha imikumbi yabo “kujya bakora umurimo w’ububwirizabutumwa.” Imyaka itanu nyuma y’aho, umuyobozi umwe w’idini rya Gatolika witwa John A. O’Brien yanditse ibihereranye n’akamaro ko kwinjiza abigishwa bashya, “binyuriye mu kubasanga” aho “kwiyicarira mu ngo zacu” gusa. Hanyuma, muri Mutarama 1994, Papa Yohana Pawulo wa II yavuze ko “iki atari igihe cyo gukozwa isoni n’Ivanjiri, ko ahubwo ari igihe cyo kuyibwiriza duhereye ku gisenge.”
Uko bigaragara, iryo hamagara rya rimwe na rimwe ryo gukora umurimo w’ububwirizabutumwa, ryaguye mu matwi yavuniwemo ibiti. Ingingo yasohotse mu kinyamakuru cyo muri Ositaraliya cyitwa Illawarra Mercury yagize iti “Abagatolika b’Ibikomerezwa bo ku Nkengero y’Inyanja y’Amajyepfo, ntibashishikajwe no kwigana uburyo Abahamya ba Yehova bakoresha bwo kugera ku bantu, ngo babagezeho ukwizera kwabo.” Umugabo umwe yavuze ko rwose umurimo w’ububwirizabutumwa “utari mu mitwe y’Abagatolika.” Undi we yagize ati “ni byiza ko Kiliziya yakwivugurura ubwayo, ariko bitanyuriye mu gukomanga ku miryango. Wenda byarushaho kuba byiza babikoze binyuriye mu mashuri cyangwa mu nzandiko.” Ndetse n’umuyobozi mukuru wa katederali yo muri ako karere, ntiyari azi neza uko yasobanura ibyo papa yavuze. Yagize ati “twatera abantu inkunga yo gushyira mu bikorwa mu mibereho yabo ubwabo ibyo bazi bikubiye mu Ivanjiri. Mu gihe ibyo byaba bidusaba gukomanga ku miryango, byaba ari ibindi bindi.” Umutwe w’ingingo y’ingenzi yasohotse mu kinyamakuru kimwe, ibivuga mu magambo ahinnye igira iti “Abagatolika ntibazumvira icyifuzo cya Papa kibahamagarira kubwiriza.”
N’ubwo Kristendomu yananiwe gukora umurimo w’ububwirizabutumwa, Abahamya ba Yehova basaga miriyoni eshanu, bakurikiza itegeko rya Yesu ribasaba ‘kugenda bagahindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa.’ (Matayo 28:19, 20; gereranya n’Ibyakozwe 5:42.) Umurimo bakora babwiriza ku nzu n’inzu, ubu ukorerwa mu bihugu bisaga 230. Ubutumwa babwiriza, burangwa n’icyizere, butsindagiriza amasezerano ahebuje arebana n’igihe kizaza, akubiye muri Bibiliya. Kuki utavugana na bo ubutaha nibaramuka bongeye kugusura?