ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w97 1/4 pp. 30-31
  • Ishyingiranwa Rimaze Imyaka 403, Riri mu Kaga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ishyingiranwa Rimaze Imyaka 403, Riri mu Kaga
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
w97 1/4 pp. 30-31

Ishyingiranwa Rimaze Imyaka 403, Riri mu Kaga

MURI Suède, Idini na Leta bimaze imyaka isaga 400 bifitanye imishyikirano ya bugufi. Ubu, ishyingiranwa ry’idini n’ubutegetsi riragenda ritakaza imbaraga.

Idini rigendera ku myizerere ya Luther ryagizwe idini rya Leta mu wa 1593, kandi abatuye muri Suède bose bagombaga kuba abayoboke baryo babatijwe. Nyuma y’imyaka myinshi, mu myaka ya 1850, habayeho ihinduka. Ntibyari bikiri ngombwa ko abatuye muri Suède babatizwa; nyamara kandi, bari bagifatwa nk’aho bakiri abayoboke b’Itorero ry’Abaluteriyani. Ku bw’ibyo, basabwaga kwishyura 1 ku ijana by’inyungu zisoreshwa, kugira ngo bashyigikire iryo torero, banishyure imirimo runaka ya gisivili ikorwa n’itorero. Vuba aha cyane, habayeho irindi hinduka. Uhereye mu wa 1952, abatuye muri Suède bashoboraga kuva muri iryo dini mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo bakaba batarebwa n’inshingano yo gutanga igice kinini cy’amahoro asabwa n’iryo torero.

Mu myaka ya vuba aha, Itorero ry’Abaluteriyani ryakomeje gutakaza umwanya w’ubuyobozi ryari rifite muri Suède. Ibyo byagombaga kubaho byanze bikunze, bitewe n’uko 10 ku ijana by’abaturage ba Suède ari abimukira batari Abaluteriyani, hakubiyemo Abayahudi, Abagatolika, n’Abayisilamu. Ku bw’ibyo, mu ntangiriro z’umwaka wa 1996, 86 ku ijana by’abatuye muri Suède ni bo bonyine bari mu Itorero ry’Abaluteriyani, kandi umubare urakomeza kugabanuka.

Ukutitabira ibintu gukomeza kwiyongera, gutuma haba icyuho hagati y’Idini na Leta. Byamaze kuvugwa ko atari ngombwa ko umwami yaba Umuluteriyani, n’abana bavuka ku mubyeyi w’Umuluteriyani bakaba batagomba byanze bikunze gufatwa nk’aho ari abayoboke b’Itorero ry’Abaluteriyani rya Leta. Ikindi kandi, dukurikije uko ikinyamakuru The Dallas Morning News kibivuga, kugeza mu mwaka wa 2000, “za paruwasi z’uturere na leta, bigomba kuba byaramenye uko umutungo munini iryo torero rifite ubu ungana, maze bikawugabana. Idini rigomba kugabanya amafaranga rikoresha buri mwaka, angana na miriyari 1,68 z’amadolari [y’Amanyamerika], amenshi muri yo akaba akusanywa, binyuriye mu mahoro yakwa.” Nyuma y’iki kinyejana, iryo torero rizishyiriraho abaryo basenyeri, aho kugira ngo bashyirweho na Leta.

Mu gihe ukutitabira iby’idini no kugabanuka kw’abayoboke byibasiye Kristendomu, Abahamya ba Yehova bo bakomeza gusagamba muri Suède. Annuaire des Témoins de Jéhovah 1997 (Igitabo Nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cyo mu wa 1997), kivuga ko muri icyo gihugu hari ababwiriza b’Ubwami bw’Imana bagera ku 24.487, kandi ko hafi 10 ku ijana babwiriza ari abakozi b’abapayiniya b’igihe cyose. Benshi muri abo, barimo barahabwa inshingano zikomeye mu murimo. Urugero, mu gihe cy’amakoraniro y’intara y’Abahamya ba Yehova yo mu wa 1995, abagabo 20 n’abagore babo, bujuje impapuro basaba kujya guhugurirwa iby’ubumisiyonari mu Ishuri ry’i Galēdi rya Watchtower Bible. Icyo gihe, hari abo muri Suède bagera hafi kuri 75 bari barahawe impamyabumenyi z’amasomo bari barize i Galēdi, bakaba barakoreraga umurimo w’ubumisiyonari mu bihugu byo hanze, mu bice binyuranye by’isi. Nta gushidikanya, urugero rwiza batanga, n’amabaruwa atera inkunga bandika, hamwe no kugaruka baje gusura abo muri Suède, bigira ingaruka ishimishije ku bantu ubu berekeza ibitekerezo kuri icyo gikundiro gikomeye.

Bityo, mu gihe abantu babarirwa muri za miriyoni bo muri Kristendomu bafite imihangayiko mu bitekerezo no mu byiyumvo, Abahamya ba Yehova bo ‘baririmbishwa n’umunezero wo mu mitima.’​—Yesaya 65:13, 14.

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

(Niba ushaka kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)

Suède

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze