Mbese, Hari Igihe Tutazongera Kugerwaho n’Ibintu Bisa n’Ibyo?
AHANTU aho ari ho hose twajya muri iki gihe, twahabona amashusho agaragaza amacakubiri, ubushyamirane, n’intambara. Ariko kandi, intego y’iyi gazeti si iyo kongera umubare w’amakuru mabi mwamaze kumenya. Ibiri amambu, iyi nomero yihariye izabagezaho nibura ukuri k’uburyo bubiri guhumuriza. Mbere na mbere ni uko ubuhanuzi bwa kera bwo muri Bibiliya mu by’ukuri, bwahanuye byinshi ku bihereranye n’amakuru mabi ateye inkeke yo mu gihe cyacu; icya kabiri ni uko icyo gitabo cy’ubuhanuzi gihanura igihe ibintu nk’ibyo, urugero ibi bishushanyije hano, bizaba ari ibintu byarangiye kera. Hehe n’intambara. Hehe n’ibikorwa byo gutega za bombe, hehe n’abantu barasa abandi babaguye gitumo, hehe n’ibisasu bitabwa mu mirima kugira ngo biturikane abantu, cyangwa iterabwoba. Hehe n’imfubyi zicwa n’agahinda cyangwa impunzi zitagira amacumbi. Hazabaho isi irangwa n’amahoro nyakuri, amahoro ahumuriza umutima. Mbese, wakwishimira kubona igihe nk’icyo? Turagutera inkunga yo gusuzuma icyo Bibiliya ivuga. Ushobora kuvanamo ihumure ryinshi kurusha uko wabitekerezaga.