Ubuyobozi mu Bihereranye no Guhitamo Incuti Nziza
HARI raporo yo mu kinyamakuru cyitwa Reader’s Digest ivuga ko abakiri bato bashakira ubuyobozi ku bihereranye n’imyambaro n’umuzika kuri bagenzi babo b’urungano, aho kubushakira ku babyeyi babo. Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi ko ababyeyi bamenya abo abana babo bifatanya na bo, n’aho baba bari.
Uwitwa Esmé van Rensburg, akaba ari umwarimukazi mukuru mu isham rikurikirana ibihereranye n’imitekerereze y’abantu n’imyifatire yabo muri kaminuza yo muri Afurika y’Epfo, yagize ati “mufite inshingano yo gusuzuma uko ibintu biteye mubigiranye ubwitonzi.” Yongeyeho ati “birashoboka cyane ko umwana wanyu azumva mumubuza amahwemo, ariko ibyo bizagenda bishira.” Hanyuma yagiriye ababyeyi izi nama z’ingirakamaro zikurikira. Amategeko mubaha agomba kuba ahuje n’ubwenge kandi ashingiye ku mahame asobanutse neza; mujye mutega amatwi umwana wanyu; ntimugakabye kurakara, ahubwo mujye mutuza kandi mumenye icyo mwifuza kuvuga. Niba umwana wawe yaramaze kugirana ubucuti n’umuntu utari mwiza, ibande ku myifatire idakwiriye ubwo bucuti bwatumye agira aho gupfa kumubuza gukomeza kugirana imishyikirano n’uwo muntu.
Kuva kera, inama nziza zigenewe ababyeyi zabonekaga mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Urugero, igira iti “umuntu wese yihutire kumva, ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara” (Yakobo 1:19). Nanone kandi, Ibyanditswe bitanga iyi nama nziza ku bihereranye no guhitamo incuti bigira biti “ugendana n’abanyabwenge, azaba umunyabwenge na we; ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa” (Imigani 13:20). Izo ngero zigaragaza ubwenge bubonwa n’abasoma Bibiliya babishishikariye kandi bagashyira mu bikorwa ibyo ivuga mu mibereho ya buri munsi.