“Ni Gute Twakangura Paruwasi Zacu?”
ICYO kibazo cyabajijwe vuba aha n’igazeti yitwa Famille Chrétienne (Umuryango wa Gikristo) ya kiliziya Gatolika yo mu Bufaransa, ku bantu benshi ntigitangaje. Karidinali wo mu Bwongereza witwa Hume, kiliziya zo muri za paruwasi we yanazise “ibihangange bisinziriye.” Hatanzwe igitekerezo cy’uko uburyo bwo guhagarika ibyo bitotsi, ari uko habaho amatsinda yo mu rwego rwa za paruwasi akajya ajya kubwiriza mu zindi paruwasi. Umupadiri wo mu Butaliyani yabyise “ivugabutumwa ritaziguye hakoreshejwe uburyo bushya.” N’ubwo vuba aha papa aherutse gutera inkunga yo gukomeza ibyo bitekerezo, si ko bose babona ko ari ngombwa kugeza ku bandi ibyo bizera.
Uwitwa Pigi Perini, akaba ari padiri mukuru wa paruwasi ya Milan, aherutse gusura Afurika, ubwo umubikira yamubwiraga ati “hano mpamaze imyaka 40 kandi nashoboye kutigera na rimwe mvuga izina rya Yesu kugira ngo ntica umuco w’Abanyafurika.” Uwo mupadiri mukuru yashoje agira ati “ntitukivuga ibihereranye na Yesu, ntitukigeza ku bandi ibyerekeye Yesu, ntitukibwiriza ivanjiri!” Ariko kandi, abandi benshi bo babona ko umurimo wo kubwiriza ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigize imibereho yabo, kandi bakabona ko ari uburyo bwo gutuma bakomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka. Pigi Perini yagize ati “uhura n’abantu babiri ku isoko barimo bavuga ibyerekeranye na Kristo, cyangwa bafite Bibiliya mu ntoki, maze ukibwira mu mutima uti ‘dore Abahamya ba Yehova!’ ”
Abantu babarirwa muri za miriyoni bakunda kuganira ku Ijambo ry’Imana n’Abahamya ba Yehova. Nta gushidikanya ko Abahamya bakoze gahunda zo kugira ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya mu karere k’iwanyu. Kimwe n’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, abo Bakristo b’abanyamwete baterana inkunga yo kugeza ku bandi ibyo bizera. Ahantu bateranira (hitwa Inzu z’Ubwami), ni ahantu hasusurutse kandi haba umwuka wa gicuti. Kuki utajya muri amwe mu materaniro ategurwa n’Abahamya ba Yehova ngo wirebere ukuntu ushobora kurwanya ibitotsi byo mu buryo bw’umwuka?