Kasete videwo yari igamije kugera abakiri bato ku mutima
HARI abakiri bato benshi bumvise bakwiriye guhindura imyifatire yabo bamaze kureba kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo Les jeunes s’interrogent. . . Comment se faire de vrais amis?a. Iyo kaseti videwo ikubiyemo inama z’ingirakamaro zishingiye ku Byanditswe, amagambo Abakristo bakiri bato bagiye bavuga bahereye ku byababayeho, na filimi ivuga ibyabaye kuri Dina ariko ihuje n’igihe tugezemo (Itangiriro, igice cya 34). Dore noneho ibyo bamwe mu bakiri bato bo muri Megizike bayivuzeho.
Uwitwa Martha agira ati “iyi kaseti yangeze ku mutima rwose. Yewe, wagira ngo ni jye bayiteguriye. Natekerezaga ko bihagije kuba abarimu n’abanyeshuri bagenzi banjye bazi ko ndi Umuhamya wa Yehova. Ariko sinari narigeze na rimwe mbibagaragariza mbabwiriza. Ndashimira Yehova ku bw’inyigisho zose aduha, cyane cyane iyo zidukoze ku mutima nk’iyi kaseti videwo.”
Uwitwa Juan Carlos we agira ati “iyi kaseti ituma umuntu akanguka! Hari amakosa amwe n’amwe nagiye nkora yatumye numva ko hari aho mpuriye na bamwe mu bakinnyi b’iriya darame. Mu myaka mike ishize, nigeze kugira imibereho y’amaharakubiri, ariko naje kwibonera ko iyo mibereho igira ingaruka mbi. Ubu ubwo maze kureba iriya kaseti, niyemeje rwose kuzabera Yehova indahemuka.”
Naho uwitwa Sulem we agira ati “igihe narebaga iyi kaseti, numvise mbuze aho nkwirwa. Nari maze igihe ntagisoma Bibiliya, kandi sinari ngisenga Yehova kenshi. Nkimara kumva ibyo abakiri bato bavuze muri iriya kaseti, nahise nongera gushyiraho gahunda yo gusoma Bibiliya no gusenga Yehova.”
Muri iki gihe, abakiri bato bahura n’ibibazo byinshi kandi usanga akenshi abo bahitamo kugira incuti bagira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo (Zaburi 26:4; Imigani 13:20). Kaseti videwo Les jeunes s’interrogent. . . Comment se faire de vrais amis? ifasha benshi guhitamo incuti nziza.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Yateguwe n’Abahamya ba Yehova.