Uko Imana ibona abapfuye
GUPFUSHA umuntu wakundaga birababaza cyane. Wumva kubaho nta cyo bikimaze, ukumva ufite irungu n’agahinda bitagira akagero. Gupfusha uwo wakundaga bishobora gutuma wiheba kuko n’ubwo waba ufite ubukire bwinshi, uri igikomerezwa cyangwa wubashywe, nta n’umwe ku isi wabasha kuzura uwapfuye.
Nyamara, Umuremyi wacu we abona icyo kibazo mu buryo bunyuranye n’ubwo. Kuko ari we waremye umuntu wa mbere amuvanye mu mukungugu wo mu butaka, ashobora no kumusubiza ubuzima. Ku bw’ibyo, Imana ishobora kubona abapfuye nk’aho bakiri bazima. Yesu yavuze ku bagaragu bizerwa ba kera bapfuye agira ati “kuko bose kuri yo ari bazima.”—Luka 20:38.
Mu gihe yari hano ku isi, Yesu yari yarahawe ububasha bwo kuzura abapfuye (Yohana 5:21). Kubera iyo mpamvu, yabonaga abantu bapfuye bizeye nk’uko Se ababona. Urugero, igihe incuti ye Lazaro yapfaga, Yesu yabwiye intumwa ze ati “ngiye kumukangura” (Yohana 11:11). Abantu bo babonaga ko Lazaro yari yapfuye, ariko Yehova na Yesu bo babonaga ko Lazaro yari asinziriye.
Igihe Ubwami bwa Yesu buzaba butegeka, hazabaho “kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). Abazaba bazutse bazigishwa n’Imana kandi bazagira ibyiringiro byo kuzabaho iteka ryose hano ku isi.—Yohana 5:28, 29.
Ni koko, gupfusha uwo wakundaga bitera agahinda kenshi n’akababaro ushobora kumarana imyaka myinshi. Icyakora, kubona abapfuye nk’uko Yehova ababona bishobora kuduhumuriza cyane bigatuma tugira ibyiringiro bisaze.—2 Abakorinto 1:3, 4.