ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w08 15/6 p. 32
  • Inama irangwa n’ubwenge

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Inama irangwa n’ubwenge
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
w08 15/6 p. 32

Inama irangwa n’ubwenge

MURI Afrika yo Hagati, abasore batatu bashakaga kujya mu ikoraniro ry’intara ryari kubera muri ako karere. Bari kugerayo bate? Iryo koraniro ryari kubera ku birometero hafi 90 uvuye iwabo, kandi umuhanda warimo ibinogo n’ivumbi. Byongeye kandi, nta buryo bwo kugerayo bari bafite. Biyemeje gutira amagare atatu, ariko ntibigeze babona amagare mazima yakora urwo rugendo.

Hari umusaza w’itorero ryo mu gace k’iwabo wabonye ikibazo bari bafite, maze abaha igare rye. Ryari rishaje ariko ryashoboraga gukora urwo rugendo. Yabasobanuriye ukuntu we n’abandi bigeze kubigenza kugira ngo bagere aho ikoraniro ryari kubera. Anababwira icyo bari gukora kugira ngo bose uko ari batatu bashobore kugenda kuri iryo gare. Yabahaye inama yoroshye ariko ibasaba gushyiraho gahunda nziza. Ese ibyo byari gushoboka bite?

Kugira ngo batagenda ku zuba ryinshi, abo bavandimwe bakiri bato bahuye mu gitondo cya kare, maze bashyira imizigo yabo ku igare. Uwa mbere yuriye igare aragenda, maze babiri basigaye bamukurikira n’amaguru bihuta. Nyuma yo kugenda hafi metero 500, uwari ku igare yarahagaze maze yegeka igare ririho imizigo ku giti. Ariko birumvikana ko yarishyize ahantu abo bavandimwe baribona kugira ngo hatagira uryiba. Hanyuma yikomereje urugendo n’amaguru.

Ba bandi babiri bageze aho igare riri, umwe muri bo yuriye igare naho mugenzi we wa gatatu yikomereza n’amaguru agenda hafi izindi metero 500 ategereje igihe cye kugira ngo na we arigendeho. Ku bw’ibyo, kubera ko bari bakoze gahunda yabo neza kandi bakaba bari biyemeje guterana, bose uko ari batatu bashoboye kugabanya urugendo bari gukora n’amaguru, aho kuba ibirometero 90 biba 60. Imihati yabo yagize icyo igeraho. Mu ikoraniro bahahuriye n’abavandimwe na bashiki babo b’Abakristo, kandi bishimira amafunguro yo mu buryo bw’umwuka (Guteg 31:12). None se muri uyu mwaka, uzakora uko ushoboye kose kugira ngo ujye mu ikoraniro ry’intara rizabera mu gace utuyemo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze