Jya wigisha abana bawe
Rebeka yari yiteguye gushimisha Yehova
REBEKA ni izina rifitwe n’abantu benshi muri iki gihe. Ese hari umuntu uzi witwa iryo zina?—a Rebeka ni umuntu w’ingenzi uvugwa mu gitabo kizwi cyane kuruta ibindi ku isi, ari cyo Bibiliya. Wowe se hari icyo umuziho?— Twagombye kwiga ibihereranye na we, kubera ko yatubereye urugero rwiza rushobora kudufasha gukorera Yehova Imana y’ukuri.
Rebeka ni we mugore wa kabiri uvugwa muri Bibiliya wasengaga Yehova by’ukuri. Ese waba uzi uwa mbere uwo ari we?— Ni Sara umugore wa Aburahamu. Igihe Sara yari ashaje yabyaye umwana umwe gusa, ari we Isaka. Nimucyo turebe ukuntu Rebeka yari yiteguye gukora ibyo Yehova ashaka, n’uko yaje kubana na Isaka.
Hari hashize imyaka 60 Imana ibwiye Aburahamu na Sara ngo bave i Harani bajye mu gihugu cya Kanani. Igihe Aburahamu na Sara bari bashaje cyane, Imana yabasezeranyije ko bari kubyara umwana bakamwita Isaka. Nk’uko ushobora kubyiyumvisha, Isaka yakundwaga n’ababyeyi be cyane. Igihe Sara yapfaga afite imyaka 127, umuhungu we Isaka yari yarakuze, kandi yababajwe cyane n’urupfu rwa nyina. Aburahamu ntiyashakaga ko Isaka ashaka Umunyakananikazi, kubera ko Abanyakanani batasengaga Yehova. Ibyo byatume yohereza umugaragu we, ushobora kuba yari Eliyezeri, gushakira Isaka umugore muri bene wabo wa Aburahamu bari batuye i Harani, mu birometero birenga 800!—Itangiriro 12:4, 5; 15:2; 17:17, 19; 23:1.
Eliyezeri ari kumwe n’ingamiya icumi zikoreye ibyokurya n’impano zo guha umugeni, yaje kugera i Harani ari kumwe n’abandi bagaragu ba Aburahamu bagenzi be. Bahagaze ku mugezi kuko Eliyezeri yari azi ko nyuma ya saa sita abantu bazaga ku iriba kuvoma amazi yo kuhira amatungo n’ayo bakoresha mu ngo zabo. Hanyuma, Eliyezeri yasenze asaba Imana ko yamufasha, kugira ngo uwo yari gusaba amazi maze akamusubiza ati “nywaho nduhira n’ingamiya zawe,” abe ari we wari kuba umugore wa Isaka.
Kandi koko uko ni ko byagenze! Umukobwa w’“umunyagikundiro cyinshi” witwa Rebeka yaje kuvoma kuri rya riba. Eliyezeli yamusabye amazi, maze uwo mukobwa aramusubiza ati “nduhira n’ingamiya zawe.” Uko uwo mukobwa ‘yajyaga ku iriba,’ agenda agaruka, Eliyezeri yamwitegerezaga “acecetse.” Tekereza ko kugira ngo Rebeka yuhire ingamiya icumi ku buryo zishira inyota, yagombaga kuvoma litiro 1.000 z’amazi!
Eliyezeri yahaye Rebeka impano nziza cyane, maze asanga ari n’umukobwa wa Betuweli mwene wabo wa Aburahamu. Rebeka yahise atumira Eliyezeli n’incuti ze kugira ngo bajye iwabo ‘baharare.’ Hanyuma yarirutse abatanga imbere kugira ngo abwire iwabo iby’abo bashyitsi Aburahamu yari yohereje baturutse i Kanani.
Igihe musaza wa Rebeka witwaga Labani yabonaga impano z’agaciro bari bahaye mushiki we kandi akamenya uwo Eliyezeli yari we, yabinjije mu nzu. Icyakora Eliyezeli yaravuze ati “sindya ntaravuga ubutumwa.” Hanyuma yabasobanuriye impamvu yatumye Aburahamu amwohereza. Betuweli n’umugore we ndetse na Labani barabyishimiye, maze bemera ko Rebeka ashyingirwa.
Eliyezeri n’abo bari kumwe bamaze kurya, bararaye. Bukeye bwaho Eliyezeri yaravuze ati “nimunsezerere nsubire kwa databuja.” Ariko nyina wa Rebeka na musaza we bifuzaga ko bahaguma “iminsi cumi cyangwa isagaho.” Igihe babazaga Rebeka niba yarifuzaga guhita agenda, yarashubije ati “turajyana.” Yahise ajyana na Eliyezeli. Bagezeyo yabaye umugore wa Isaka.—Itangiriro 24:1-58, 67.
Ese ukeka ko Rebeka byari bimworoheye gusiga umuryango we n’incuti ze maze akajya kuba kure yabo, kandi wenda azi ko atari no kuzongera kubabona ukundi?— Oya rwose. Ariko kandi, Rebeka yabonye umugisha bitewe n’uko yari yiteguye gukora ibyo Yehova ashaka. Yaje kuba umwe mu bantu Yesu Kristo Umukiza wacu yakomotseho. Natwe tuzahabwa umugisha nka we, niba twiteguye gukora ibyo Yehova ashaka.—Abaroma 9:7-10.
a Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.