ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/3 p. 32
  • Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwa benshi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwa benshi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/3 p. 32

Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwa benshi

Yesu Kristo yabwiye abigishwa be ko yaje ku isi ‘ataje aje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi’ (Matayo 20:28). Yatanze ubuzima bwe ku bushake ku bw’inyungu z’abandi.

None se, ni gute urupfu rwa Yesu rwabaye incungu? Kuki iyo ncungu yari ngombwa? Ni ba nde Yesu yapfiriye? Kandi se kuba yarapfuye bikumariye iki?

Abahamya ba Yehova bishimiye kugutumira kuzateranira hamwe na bo, kugira ngo bagufashe kubona ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo. Uyu mwaka, urwibutso rw’urupfu rwa Yesu ruzizihizwa ku wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe, izuba rirenze. Icyo gihe ni bwo hazatangwa ibisubizo bishingiye ku Byanditswe by’ibibazo byabajijwe haruguru.

Ushobora kuzateranira ku Nzu y’Ubwami ikwegereye. Turagutera inkunga yo gushaka Abahamya ba Yehova bo mu gace k’iwanyu, kugira ngo bakubwire igihe n’ahantu ayo materaniro azabera.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze