“Ese wadufotora?”
Nyuma y’umunsi wa kabiri w’ikoraniro ry’intara, Josué ukora kuri Beteli yo muri Megizike yarimo atembera mu mugi wa Querétaro. Umugabo witwa Javier n’umugore we witwa Maru, bakaba bari ba mukerarugendo bari baturutse muri Kolombiya, basabye Josué kubafotora. Kubera ko we n’abandi Bahamya b’incuti ze bari bambaye neza kandi bambaye udukarita tw’ikoraniro, uwo mugabo n’umugore we bababajije niba bavuye mu muhango wo gutanga impamyabumenyi cyangwa mu wundi munsi mukuru. Josué yabasobanuriye ko bari baje mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova, kandi abatumirira kurizamo ku cyumweru.
Uwo mugabo n’umugore we bumvise batatinyuka guterana kuko batari bafite imyenda ikwiriye umunsi nk’uwo. Ariko kandi, Josué yabahaye izina rye na nomero za telefoni z’ibiro by’ishami akoraho.
Icyaje gutangaza Josué ni uko nyuma y’amezi ane Javier yamuterefonnye. Uwo mugabo n’umugore we bari baragiye muri iryo koraniro kandi bifuzaga ko Abahamya ba Yehova babasura mu mugi bari batuyemo icyo gihe wa Mexico City. Bidatinze Javier na Maru batangiye kwiga Bibiliya kandi bahise batangira kujya mu materaniro. Amezi icumi nyuma yaho, babaye ababwiriza. Nubwo baje kwimukira i Toronto muri Kanada, bakomeje kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka maze barabatizwa.
Nyuma yaho, Josué yaje kubona ibaruwa yari yandikiwe na Javier amusobanurira icyatumye yemera ukuri. Yaravuze ati “mbere y’uko jye n’umugore wanjye tujya mu ikoraniro, twari twaraganiriye dusanga dukeneye kuyoborwa n’Imana. Igihe twabonaga ukuntu mwambaye neza, twatekereje ko mugomba kuba muvuye mu nama idasanzwe. Turi mu ikoraniro, twakozwe ku mutima n’urukundo twagaragarijwe igihe badufashaga kubona aho twicara, gushaka imirongo ya Bibiliya, kandi dushimishwa n’imyifatire y’abari baje mu ikoraniro. Kuba twari twambaye imyenda ya ba mukerarugendo byasaga n’aho nta cyo bitwaye.”
Mbega ukuntu amagambo y’Umwami w’umunyabwenge Salomo yasohoreye kuri Josué! Salomo yaranditse ati “mu gitondo ujye ubiba imbuto yawe kandi kugeza nimugoroba ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka, kuko utazi aho bizagenda neza, niba ari aha cyangwa hariya, cyangwa niba byombi bizahwanya kuba byiza” (Umubw 11:6). Ese ushobora kubiba imbuto ukoresha uburyo bwose ubonye ugatumira abantu mu ikoraniro ryegereje cyangwa muri disikuru? Yehova ashobora kugukoresha kugira ngo ureshye abantu bafite inzara n’inyota byo mu buryo bw’umwuka, kimwe na Javier na Maru.—Yes 55:1.
[Ifoto yo ku ipaji ya 32]
Uva ibumoso ugana iburyo: Alejandro Voeguelin, Maru Pineda, Alejandro Pineda, Javier Pineda na Josué Ramírez bari ku biro by’ishami byo muri Megizike