Ububiko bwacu
Duse n’abajyana n’abavandimwe basuraga abantu bigaga Bibiliya
“SINSHOBORA kujya kubwiriza ku nzu n’inzu!” Hari abigishwa ba Bibiliya bashya benshi biyumvaga batyo iyo batekerezaga kujya kubwiriza abo batazi. Ariko kandi, ayo magambo yavuzwe n’umuvandimwe wasuraga abantu bigaga Bibiliya wari umenyereye gutanga za disikuru no kwigisha Bibiliya.
Abantu benshi basomaga Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni bari baravuye mu madini yabo, bifuzaga kwifatanya n’abandi bantu bari bafite inyota yo kumenya ukuri kwa Bibiliya. Iyo gazeti yateraga abasomyi bayo inkunga yo gushaka abandi bari bafite ukwizera nk’ukwabo, maze bagateranira hamwe buri gihe kugira ngo bige Bibiliya. Kuva mu mwaka wa 1894, umuryango wa Watch Tower Society wagiye wohereza abantu bari bawuhagarariye kujya gusura amatsinda y’abantu bigaga Bibiliya bari barasabye gusurwa. Abo bagabo bakoranaga umwete kandi b’inararibonye batoranywaga bitewe n’uko bicishaga bugufi, bakaba bari bafite ubumenyi bwa Bibiliya, bazi kuvuga neza, bafite ubushobozi bwo kwigisha, kandi bakaba barizeraga incungu. Uruzinduko rwabo rwarangwaga n’ibikorwa byinshi rwamaraga umunsi umwe cyangwa ibiri. Abigishwa benshi ba Bibiliya babwirije bwa mbere igihe bahaga abantu impapuro zabatumiriraga kujya kumva disikuru y’umuvandimwe wasuraga abantu bigaga Bibiliya. Igihe umuvandimwe Hugo Riemer, waje kuba umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi yari amaze gutanga disikuru mu cyumba cy’ishuri ari nimugoroba, yashubije ibibazo abantu bamubazaga kuri Bibiliya ageza mu gicuku. Nubwo yari ananiwe, yishimiye ukuntu amateraniro yari yagenze neza.
Hari Umunara w’Umurinzi wavuze ko intego y’ibanze y’abavandimwe basuraga abantu bigaga Bibiliya yari iyo gutera inkunga abari bagize “inzu y’abizera” bayoborera amateraniro mu ngo z’abemeraga ukuri. Abigishwa ba Bibiliya bo hafi aho bajyaga kumva za disikuru kandi bakifatanya muri gahunda yabagaho y’ibibazo n’ibisubizo. Nyuma yaho, abavandimwe bagaragazaga umuco wa gikristo wo kwakira abashyitsi. Igihe kimwe, umukobwa witwaga Maude Abbott yari yagiye kumva disikuru yari yatanzwe mu gitondo. Hanyuma abari aho bose bahuriye hamwe bakikiza ameza manini yari mu mbuga. Yagize ati “hari ibyokurya biryoshye: inyama z’ingurube, iz’inkoko zikaranze, imigati y’ubwoko bunyuranye, na za keke z’amoko menshi. Buri wese yariye ibyo ashatse maze twongera guhurira hamwe saa munani kugira ngo twumve indi disikuru.” Ariko yongeyeho ati “icyo gihe buri wese yarwanaga n’ibitotsi.” Umuvandimwe wamaze igihe kirekire asura abantu bigaga Bibiliya witwaga Benjamin Barton, yigeze kuvuga ati ‘iyo nza kujya ndya ibyokurya byose byuzuye intungamubiri bampaga, mba narapfuye kera!’ Amaherezo, haje ibaruwa yari iturutse i Brooklyn ku cyicaro gikuru, yagiraga inama bashiki bacu babaga bafite umutima mwiza wo gutegurira amafunguro abavandimwe basuraga abantu bigaga Bibiliya, ko abo bavandimwe babaga bakeneye “ibyokurya bisanzwe byo mu mibereho ya buri munsi” no “gusinzira neza.”
Abavandimwe basuraga abantu bigaga Bibiliya bari bazi kwigisha neza no gukoresha imbonerahamwe cyangwa imfashanyigisho, cyangwa se ikindi kintu cyose bashoboraga kubona cyari gutuma disikuru yabo yumvikana neza. Buri gihe, disikuru z’umuvandimwe R. H. Barber “zabaga ari nk’ibyokurya biryoshye birimo ibirungo.” Umuvandimwe witwaga W. J. Thorn yavugaga nk’umubyeyi ubwira abana be; yari “nk’umukurambere wo mu bihe bya kera.” Hari igihe umuvandimwe Shield Toutjian yari mu modoka yo mu bwoko bwa Ford, abari kumwe na we bumva aravuze ati “muhagarare!” Yarasimbutse ava mu modoka aca indabyo, nuko afatiye kuri izo ndabyo atangira kwigisha bagenzi be ibirebana n’ibyo Yehova yaremye.
Umurimo abavandimwe basuraga abantu bigaga Bibiliya bakoraga ntiwari umurimo woroshye, kandi hari ingorane nyinshi abo bavandimwe bahuraga na zo, cyane cyane ababaga bafite hagati y’imyaka 40 na 60. Kuri bamwe ariko, guhindura uburyo bakoragamo umurimo wabo ni byo byababereye ikigeragezo gikomeye kurusha ibindi. Icyo gihe noneho bagombaga kujya bafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 1924 wagize uti “imwe mu nshingano z’ingenzi” z’Abakristo b’ukuri “ni ukubwiriza iby’ubwami. Ni yo mpamvu abavandimwe boherezwa gusura abantu biga Bibiliya.”
Uko bigaragara, hari abavandimwe basuraga abantu bigaga Bibiliya batishimiye iryo hinduka kuko baretse uwo murimo, ndetse bamwe muri bo bishakiye ababo bayoboke. Umuvandimwe Robie D. Adkins yavuze ukuntu umwe mu basuraga abantu bigaga Bibiliya wari umuhanga mu gutanga disikuru, yitotombye agira ati “icyo nzi ni ukubwiriza ndi imbere kuri platifomu. Sinshobora kujya kubwiriza ku nzu n’inzu!” Umuvandimwe Adkins yagize ati “nyuma yaho naje kumubona mu ikoraniro ryabereye i Columbus muri Leta ya Ohio, mu mwaka wa 1924. Ni we muntu wari ubabaye, ahagaze wenyine munsi y’igiti, ari we wigunze muri abo bavandimwe babarirwa mu bihumbi bari bishimye. Sinongeye kumuca iryera. Nyuma y’igihe gito yavuye mu muteguro.” Ku rundi ruhande, hari “abavandimwe benshi bari bishimye, bacicikanaga bajyanye ibitabo mu modoka zabo.” Uko bigaragara, bari bashishikajwe no kubwiriza ku nzu n’inzu.—Ibyak 20:20, 21.
Abavandimwe benshi basuraga abantu bigaga Bibiliya bashishikariye gukora umurimo wabo nubwo babaga bafite ubwoba kimwe n’abo babaga bagiye gutoza. Hari umuvandimwe wasuraga abantu bigaga Bibiliya wavugaga ikidage witwaga Maxwell G. Friend (Freschel), wagize icyo avuga ku birebana n’umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, agira ati “wiyongera ku byiza bituma turushaho kwishimira umurimo wo gusura abantu biga Bibiliya.” Umuvandimwe wasuraga abantu bigaga Bibiliya witwaga A. Bohnet yavuze ko abavandimwe muri rusange bemeye babikuye ku mutima icyo cyemezo cyo kwita cyane ku murimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Dukurikije uko yabivuze, abenshi bari bafite “ishyaka ryinshi ryo gufata iya mbere muri urwo rugamba.”
Uko imyaka yagiye ihita, abavandimwe bizerwa basuraga abantu bigaga Bibiliya bagiye bafasha cyane abavandimwe na bashiki bacu. Hari Umuhamya umaze igihe kirekire witwa Norman Larson wagize ati “nta washoboraga guhakana ko abavandimwe basuraga abantu bigaga Bibiliya bari ingirakamaro cyane. Nanjye nkiri muto narabyiboneye. Bamfashije kunyura mu nzira nziza.” Kugeza n’uyu munsi, abagenzuzi basura amatorero barangwa n’umwuka wo kwigomwa n’ubudahemuka, bafasha bagenzi babo bahuje ukwizera, bigatuma bavuga bati “dushobora kujya kubwiriza ku nzu n’inzu!”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 32]
Iyo abavandimwe basuraga abantu bigaga Bibiliya babaga baje, wabaga ari umunsi w’ibyishimo
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Mu rugendo Benjamin Barton yakoze mu mwaka wa 1905, yasuye ahantu 170 hatandukanye
[Ifoto yo ku ipaji ya 32]
Walter J. Thorn yari umuvandimwe wasuraga abantu bigaga Bibiliya bari barahimbye akazina ka Pappy, bitewe n’imico ye ya kibyeyi, imeze nk’iya Kristo
[Ifoto yo ku ipaji ya 32]
J. A. Browne wasuraga abantu bigaga Bibiliya yoherejwe muri Jamayika ahagana mu mwaka wa 1902, kugira ngo atere inkunga abari bagize amatsinda mato 14
[Ifoto yo ku ipaji ya 32]
Abavandimwe basuraga abantu bigaga Bibiliya bakomezaga ukwizera kwa bagenzi babo, bagatuma barushaho kunga ubumwe no kuba hafi y’umuteguro