ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 1/7 p. 16
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibisa na byo
  • Kwegera Imana mu Isengesho
    Ni iki Imana Idusaba?
  • Impano ihebuje y’isengesho
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Gusenga bituma uba incuti y’Imana
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Egera Imana mu isengesho
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 1/7 p. 16
Umusaza urimo asenga

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Kuki twagombye gusenga?

Yehova Imana yifuza ko tumwegera buri gihe, tukamubwira ibiduhangayikishije nta cyo twishisha (Luka 18:​1-7). Adutega amatwi kubera ko atwitaho. Kubera ko Data wo mu ijuru adutumirira kumusenga, nta cyagombye kutubuza kwitabira ubwo butumire bwe.​—Soma mu Bafilipi 4:​6.

Icyakora, gusenga Imana si ukuyisaba kudufasha gusa, ahubwo binadufasha kuyegera (Zaburi 8:​3, 4). Iyo dufite gahunda ihoraho yo kubwira Imana uko twiyumva, ubucuti dufitanye na yo bugenda burushaho gukomera.​—Soma muri Yakobo 4:​8.

Twagombye gusenga dute?

Mu gihe dusenga si ngombwa ko dukoresha amagambo adasanzwe cyangwa ngo dusubiremo amasengesho twafashe mu mutwe. Nanone nta buryo bwihariye tugomba kwifatamo mu gihe dusenga. Icyo Yehova yifuza ni uko tumusenga tubivanye ku mutima (Matayo 6:​7). Urugero, Hana wo muri Isirayeli ya kera yasenze Imana ayibwira ikibazo cyo mu muryango cyari kimuhangayikishije. Nyuma yaho igihe agahinda yari afite kashiraga maze agasabwa n’ibyishimo, yasenze Imana maze ayishimira abivanye ku mutima.​—Soma muri 1 Samweli 1:​10, 12, 13, 26, 27; 2:​1.

Dufite imigisha itagereranywa yo kwegera Umuremyi wacu tukamubwira ibiduhangayikishije. Nanone dushobora kumusingiza kandi tukamushimira bitewe n’ibyo adukorera. Ku bw’ibyo, twagombye rwose guha agaciro iyo migisha dufite.​—Soma muri Zaburi 145:​14-16.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 17 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze