Ibirimo
3 Ijambo ryasobanuraga byinshi!
ICYUMWERU CYO KU YA 26 UKUBOZA 2016–1 MUTARAMA 2017
4 “Mukomeze guterana inkunga buri munsi”
Yehova na Yesu Kristo ni intangarugero mu gutera abandi inkunga. Intumwa Pawulo na we yabonaga ko gutera inkunga abandi ari iby’ingenzi cyane. Nitubigana bizatuma mu ngo zacu no ku Nzu y’Ubwami harangwa urukundo no guterana inkunga.
ICYUMWERU CYO KU YA 2-8 MUTARAMA 2017
9 Imikorere y’umuryango wacu ishingiye ku Ijambo ry’Imana
ICYUMWERU CYO KU YA 9-15 MUTARAMA 2017
14 Ese wubaha cyane Igitabo cyaturutse kuri Yehova?
Ibi bice bisubiza ibibazo bikurikira: kuki twagombye kwitega ko abasenga Yehova bagira gahunda bagenderaho? Ni mu buhe buryo imikorere y’umuryango wacu ishingiye ku Ijambo ry’Imana? Twagaragaza dute ko dushyigikira umuryango wa Yehova mu budahemuka?
19 “Umurimo wo kubaka urakomeye”
ICYUMWERU CYO KU YA 16-22 MUTARAMA 2017
21 Yarabahamagaye abakura mu mwijima
ICYUMWERU CYO KU YA 23-29 MUTARAMA 2017
26 Bavuye mu bubata bw’idini ry’ikinyoma
Ibi bice bisobanura igihe abagaragu b’Imana bagiriye mu bubata bwa Babuloni, n’ukuntu Abakristo basutsweho umwuka bihatiye gusobanukirwa neza Ijambo rya Yehova ahagana mu mwaka wa 1870. Nanone bigaragaza ukuntu Abigishwa ba Bibiliya bitandukanyije na Babuloni Ikomeye n’igihe baviriye mu bubata bwayo.