Ibirimo
3 Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho Kugendana n’abanyabwenge byangiriye akamaro
ICYUMWERU CYO KU YA 1-7 GICURASI 2017
8 Mujye mwubaha abakwiriye kubahwa
Abakristo bagomba gushyira mu gaciro mu birebana no kubaha abandi. Ni ba nde dukwiriye kubaha, kandi kuki? Iki gice kizasubiza icyo kibazo, kandi kigaragaze icyo kubaha abakwiriye kubahwa bitumariye.
ICYUMWERU CYO KU YA 8-14 GICURASI 2017
13 Gira ukwizera, ufate imyanzuro myiza!
Bibiliya igaragaza ko tutagomba guhera mu rungabangabo. Ariko se kuki tugomba gufata imyanzuro myiza? Ni iki cyabidufashamo? Ese hari igihe tuba tugomba guhindura imyanzuro twafashe? Iki gice kizadufasha gusubiza ibyo bibazo.
ICYUMWERU CYO KU YA 15-21 GICURASI 2017
18 Korera Yehova n’umutima wuzuye
ICYUMWERU CYO KU YA 22-28 GICURASI 2017
23 Ese uzemera ko umutima wawe uyoborwa n’Ibyanditswe?
Twese dukora amakosa kuko tudatunganye. Ariko se ibyo bisobanura ko tudashobora gushimisha Yehova? Muri ibi bice bibiri tuzasuzuma inkuru z’abami bane bategetse u Buyuda n’amakosa bakoze, amwe muri yo akaba yari akomeye cyane. Nyamara Yehova yabonaga ko abo bami bari bafite umutima umutunganiye. Ese natwe Imana izabona ko dufite umutima uyitunganiye nubwo dukora amakosa?