Ibirimo
ICYUMWERU CYO KU YA 29 GICURASI 2017–4 KAMENA 2017
Ese wigeze uhigira Yehova umuhigo? Ese ukora ibishoboka byose ngo uwuhigure? Ubona ute umuhigo wahize igihe wiyeguriraga Imana cyangwa uwo wahize igihe washyingirwaga? Iki gice kitwibutsa urugero rwiza Yefuta na Hana badusigiye mu birebana no guhigura imihigo twahigiye Imana.
ICYUMWERU CYO KU YA 5-11 KAMENA 2017
9 Ubwami bw’Imana nibuza, hazavaho iki?
Incuro nyinshi dutekereza ibyo Yehova azaduha muri Paradizo. Ariko iki gice cyibanda ku bizavaho. Ni iki Yehova azakuraho kugira ngo isi igire amahoro n’ibyishimo? Kumenya igisubizo cy’icyo kibazo bikomeza ukwizera kwacu, kandi bigatuma turushaho kwihangana.
14 Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho—Niyemeje kuba umusirikare wa Kristo
ICYUMWERU CYO KU YA 12-18 KAMENA 2017
18 “Umucamanza w’isi yose” buri gihe akora ibikwiriye
ICYUMWERU CYO KU YA 19-25 KAMENA 2017
23 Ese ubona ubutabera nk’uko Yehova abubona?
Iyo dutekereza ko habayeho akarengane, bishobora kugaragaza niba dufite ukwizera, ko twicisha bugufi kandi ko turi indahemuka. Ibi bice bisuzuma inkuru eshatu zo muri Bibiliya, zidufasha kubona ubutabera nk’uko Yehova abubona.
ICYUMWERU CYO KU YA 26 KAMENA 2017–2 NYAKANGA 2017
28 Iyo witanze bituma Yehova asingizwa
Yehova arihagije, ariko iyo dushyigikiye ubutegetsi bwe bw’ikirenga, arishima. Mu Bacamanza igice cya 4 n’icya 5 hagaragaza ko yishima iyo twumviye ubuyobozi aduha.