Ibirimo
3 Bitanze babikunze muri Turukiya
ICYUMWERU CYO KU YA 28 KANAMA 2017–3 NZERI 2017
Iki gice kigaragaza uko twakoresha ubutunzi dufite ‘tukishakira incuti’ mu ijuru (Luka 16:9). Nanone kigaragaza uko twakwirinda kuba imbata z’ubucuruzi bwo muri iyi si burangwa n’umururumba, maze tugakorera Yehova mu buryo bwuzuye.
ICYUMWERU CYO KU YA 4-10 NZERI 2017
Umukristo yahangana ate n’agahinda gaterwa no gupfusha uwo yakundaga? Yehova aduhumuriza akoresheje Yesu Kristo, Ibyanditswe n’itorero rya gikristo. Iki gice kitwereka uko twabona ihumure, n’uko twahumuriza abandi.
ICYUMWERU CYO KU YA 11-17 NZERI 2017
17 Kuki ukwiriye ‘gusingiza Yah’?
Zaburi ya 147 ishishikariza abagize ubwoko bw’Imana gusingiza Yehova. Ni iki cyatumye umwanditsi w’iyo zaburi yifuza gusingiza Yehova? Iki gice kirabisobanura kandi kikagaragaza impamvu natwe twagombye kwifuza gusingiza Imana yacu.
ICYUMWERU CYO KU YA 18-24 NZERI 2017
22 Yehova “asohoze imigambi yawe yose”
Abavandimwe na bashiki bacu benshi bakora umurimo w’igihe cyose babigiranye ishyaka. Ese nawe ni byo wifuza? Iki gice gitanga inama zo mu Byanditswe zizagufasha kugena ibyo wakora kugira ngo uzagire ibyishimo mu gihe kizaza.