Ibyo Abakozi Bashya n’Abamenyereye Basabwa Kuzuza
1 Umwanditsi wa Zaburi yarabajije ati “Uwiteka [Yehova, MN], ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?” Dawidi yasubirishije amagambo make yatoranije neza agira ati “Ni ugendera mu bitunganye, agakora ibyo gukiranuka, akavuga iby’ukuri” (Zab 15:1, 2). Ibyo bintu bisabwa kuzuzwa nta bwo birahinduka. Muri iki gihe, abantu bose baza gusenga mu itorero rya Gikristo bagomba kureka ibikorwa by’ubusambanyi n’ubusinzi. Abantu b’abanyamahane, abagira umujinya ukaze cyangwa abanyabinyoma, nta mwanya bafite mu bwoko bwa Yehova. Twaba tukiri abakozi bashya cyangwa se turi abakozi bamenyereye, tugomba kuba indahemuka twuzuza amahame yo mu rwego rwo hejuru aboneka mu Ijambo ry’Imana.—Gal 5:19-21.
2 Abakozi benshi bashya barimo baragenda bifatanya n’umuteguro wa Yehova. Abakiri bato kimwe n’abakuze bahinduye imitekerereze yabo kugira ngo bahuze imibereho yabo n’ibyo Imana ibasaba kuzuza. Umuhungu umwe wo muri Amerika y’Epfo yabyirutse adafite ubuyobozi bw’ababyeyi maze ibibazo bikomeye bisabika kamere ye. Ageze mu kigero cy’imyaka 18, yishoye mu gukoresha ibiyobyabwenge, nuko aba arafunzwe azize ubujura yatewe no kugira ngo abone uko akomeza ako kamenyero kabi. Binyuriye ku cyigisho cya Bibiliya, yitandukanije n’abo yagendanaga na bo, abona incuti nshyashya mu Bahamya ba Yehova, nyuma y’aho aza kwegurira Imana ubuzima bwe.
3 Mu buryo nk’ubwo, natwe tugomba kwiyemeza gushimisha Imana mu myifatire yacu yose y’“ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri” (Ef 4:24). Dusabwa ‘kwiyambura umuntu wa kera n’imirimo ye’ maze ‘tukambara umushya, uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge [ubumenyi nyakuri, MN]’ niba dushaka kuguma mu muteguro ugereranywa n’umusozi.—Kolo 3:9, 10.
4 Ijambo ry’Imana Rifite Ububasha bwo Guhindura Umuntu: Kamere ya Yehova, nk’uko twayihishuriwe binyuriye muri Bibiliya, ishobora kugira icyo ihindura ku mitekerereze yacu n’ibikorwa byacu mu buryo bukomeye kandi bwiza (Rom 12:2). Ijambo rye rifite ububasha bwo guhindura ubwenge no kugenzura ibyo umutima wibwira (Heb 4:12). Ibyanditswe byahumetswe bitwigisha ko ubushake bwa Yehova budusaba kugira imibereho iboneye kandi ikiranuka, kwifatanya byimazeyo mu murimo wo mu ruhame, kandi ntitwirengagize amateraniro ya Gikristo.
5 Muri ibi bihe bigoye guhangana na byo, ingorane zibuza abantu amahwemo zigenda ziyongera zishobora gutuma Umukristo yica amategeko y’Imana. Mu gihe icyigisho cya bwite, icyigisho cy’umuryango, amateraniro y’itorero, cyangwa umurimo byaba bidafatanywe uburemere, ndetse n’Umukristo wari usanzwe akomeye ashobora kuva mu kwizera, wenda akirundumurira mu ngeso mbi. Ni yo mpamvu Paulo yandikiye Timoteo agira ati “[Uhore, MN] wirind[a] kubgawe no ku nyigisho wigisha” kandi, “[Uhore, MN] [u]zirikana ibyo mvuze”—1 Tim 4:16; 2 Tim 2:7.
6 Twaba tukiri bashya cyangwa tumeyereye bitewe n’imyaka myinshi tumaze mu murimo, tugomba gukomeza gusobanukirwa neza ibyo Imana idusaba kuzuza, tugasohoza umurimo neza tutagize ibyo twirengagiza, kandi tugakomeza kugira ibyiringiro bitajegajega kugira ngo ubugingo bwacu buzarokoke (1 Pet 1:13-16). Kuzuza ibyo Imana idusaba bikiranuka buri munsi ni iby’ingenzi rwose.
7 Gukora umurimo wo kubwiriza muri uku kwezi k’umwaka w’umurimo wa 1994 bigire intego. Iyemeze gufasha abandi kugira ngo bakure mu kwizera, kandi wiyemeze ni kongera umusaruro mu murimo wo kubwiriza (Rom 1:12). Erekeza ibitekerezo byawe ku bintu bifite akamaro utadohoka mu cyigisho cyawe cya bwite, mu cyigisho cy’umuryango, no mu kujya kwifatanya mu materaniro (Fili 4:8). Imihati ugira kugira ngo unezeze Imana ubaho uhuje n’ibyo igusaba kuzuza, nta bwo bizibagirana.—Kolo 3:23, 24.