Amatangazo
◼ Igitabo kizatangwa muri Gashyantare: Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo. Werurwe: Abonema ya Réveillez-vous! cyangwa iy’Umunara w’Umurinzi, cyangwa gutanga ayo magazeti imwe imwe. Igitabo Jitihada ya Ainabinadamu ya Kutafuta Mungu na cyo gishobora gutangwa mu gihe bikwiriye. Mata: Les Saintes Ecritures—Traduction du monde nouveau hamwe n’igitabo Biblia—Neno la Mungu au la Binadamu? Gicurasi: Yule Mtu Mkuu Zaidi Aliyepata Kuishi. ICYITONDERWA: Amatorero azakenera ibyo bikoresho bya kampeni bivuzwe haruguru, agomba kubitumiza akoresheje Fomu Itumirizwaho Ibitabo (S-14) ya buri kwezi izakurikiraho. Byaba byiza mutumije n’amagazeti y’inyongera ku yo mukeneye kuzatanga muri Werurwe.
◼ Umugenzuzi uhagarariye itorero cyangwa undi ushyizweho na we agomba gusuzuma imibare y’ibibarurwa mu itorero ku itariki ya 1 Nzeri, cyangwa akabikora vuba uko bishobotse kose nyuma y’aho. Nibimara gukorwa bizatangarizwe itorero.
◼ Ababwiriza bateganya kuba abapayiniya b’abafasha muri Werurwe bagomba kubisaba hakiri kare. Ibyo bizatuma abasaza bakora imyiteguro ya ngombwa ku bihereranye n’ibitabo hamwe n’amafasi.
◼ Abasaza baributswa gukurikiza amabwiriza yatanzwe ku mapaji ya 20-3 y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1991, ku bihereranye n’abantu abo ari bo bose baciwe cyangwa biciye mu itorero bakaba bashaka kugaruka.
◼ Hateguwe Urutonde rw’Ibiciro bishya kandi kopi enye zohererejwe buri torero riri aho ibiciro byahindutse. Izo kopi zigomba guhabwa umwanditsi hamwe n’abavandimwe bashinzwe ibitabo, amagazeti, n’imibare y’ibibarurwa [mu itorero].
◼ Ubu Sosayiti irimo irasohora imibumbe y’Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Icyongereza yo guhera mu mwaka wa 1970 kugeza mu wa 1979, ibyo bikaba ari ibikoresho bizakomeza kuboneka mu bubiko. Umuntu uwo ari we wese wishimiye gutunga iyo mibumbe, yayitumiza binyuriye ku itorero. Mwibuke ko iyo mibumbe ari ibikoresho bitumizwa mu buryo bwihariye.
◼ Ibitabo Bishya Biboneka:
Ibyo mu Cyongereza Byagenewe Ibipfamatwi: Sababu kwa Nini Wewe Unaweza Kuitumaini Biblia (Inkuru y’Ubwami No. 13); Faraja kwa Walioshuka Moyo (Inkuru y’Ubwami No. 20); Furahia Maisha ya Familia (Inkuru y’Ubwami No. 21); Ni Nani Hasa Anayeutawala Ulimwengu? (Inkuru y’Ubwami No. 22). Mu Kirusiya: Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo (Gitoya).
◼ Kasete Nshya Ziboneka:
Mu GifaransaL: Ésaïe (kuri kasete enye).
◼ Kasete Nshya za Videwo Ziboneka:
Mu Cyarabu: Les Témoins de Jéhovah, un nom, une organisaton.