Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Gicurasi: Yule Mtu Mkuu Aliyepata Kuishi. Kamena: Igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192 cyacapwe ku mpapuro zihinduka umuhondo cyangwa zicuya, cyangwa igitabo icyo ari cyo cyose cyasohotse mbere y’uwa 1980 gishobora gutangwa ku cya kabiri cy’igiciro gisanzwe. Kugabanyirizwa igiciro kw’Abapayiniya byo ni icya kabiri cy’igiciro gisanzwe. Amatorero adafite bene ibyo bitabo mu bubiko ashobora gutanga L’humanité à la recherche de Dieu. Nyakanga: Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo. Kanama: Ufunuo—Upeo Wao Mtukufu U Karibu! ICYITONDERWA: Amatorero azakenera ibitabo byavuzwe haruguru byo gukoresha muri kampeni, agomba kubitumiza akoresheje Fomu Itumirizwaho Ibitabo (S-14) ya buri kwezi izakurikiraho.
◼ Umugenzuzi uhagarariye itorero cyangwa undi muntu ushyizweho na we agomba gusuzuma imibare y’ibibarurwa by’itorero ku itariki ya 1 Ukuboza cyangwa se nyuma y’aho gato uko bishoboka kose. Ibyo nibimara gukorwa bizatangarizwe itorero.
◼ Ibitabo Biboneka:
Igiswayire: Je! Ulimwengu Usio na Vita Utakuwako Wakati Wowote?