Bafashe Kugira ngo Bakore Ibihuje n’Ubwo Butumwa
1 Umurimo wacu wo kubwiriza, utuma abantu babona uburyo bwo ‘kumva amagambo y’ubuhanuzi bw’Ibyahishuwe’ (Ibyah 1:3). Icyakora, kugira ngo bazarokoke ‘umubabaro ukomeye,’ bagomba no gukora ibihuje na bwo (Ibyah 7:14). Ubuzima buri mu kaga! Ku bw’ibyo rero, iyemeze gusubira gusura abantu bagaragaje mu mizo ya mbere ko bashimishijwe n’uburyo bumwe mu bwo wakoresheje utangiza ibiganiro muri uku kwezi.
2 Niba warasize igitabo “Upeo wa Ufunuo,” ushobora kuvuga uti
◼ “Nshimishijwe no kuba nongeye kukubona. Ubushize tuganira, twavuze ibihereranye na bumwe mu buhanuzi bwo mu gitabo cy’Ibyahishuwe, kandi nagusigiye igitabo kibusobanura. Nta gushidikanya, wabonye ko n’ubwo igitabo cy’Ibyahishuwe cyimbitse cyane, gishobora gusobanuka usuzumye ibintu birimo bisohora muri iki gihe wifashishije ukuri kwinshi k’urufatiro ko muri Bibiliya. Nakwishimira mu minota mike kukwereka ibintu bimwe Bibiliya itubwira ku bihereranye n’ibi bihe turimo.” Hanyuma, erekeza ibitekerezo bye ku gitabo gikwiriye ushobora gukoresha kugira ngo utangize icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo.
3 Niba warasize inkuru y’Ubwami “Je! Ulimwengu Huu Utaokoka?” ku ncuro ya mbere umusuye, ushobora kuvuga uti
◼ “Nejejwe no gusanga uri mu rugo uyu munsi. Ubwo mperutse kugusura, twaganiriye ku bihereranye n’ibintu bibaho bigize ikimenyetso cyari gusohora mbere y’uko imperuka y’iyi si iza. [Subira mu bice bikwiriye bigize icyo kimenyetso biri muri Matayo 24:3-14.] Mbese, hari ikintu icyo ari cyo cyose wabonye giherutse kuba mu isi cyangwa muri aka karere kacu utekereza ko gishobora kuba gisohoza igice cy’icyo kimenyetso?” Mu gihe ukoresha amashusho yo ku gice cya 16 cy’igitabo Upeo wa Ufunuo, gira icyo uvuga ku bihereranye n’ugusohozwa kwa bumwe muri ubwo buhanuzi bwa Bibiliya. Mu gusoza ikiganiro, mubwire umutwe wa disikuru y’abantu bose y’icyo cyumweru, maze umutumire kugira ngo muzajyane ku Nzu y’Ubwami.
4 Niba waratumiye nyir’inzu kuzaza mu Rwibutso, vuga uti
◼ “Ubwo mperutse kugusura, twaganiriye ku bihereranye n’ukuntu urupfu rwa Yesu ari ikintu cy’ingenzi ku bantu bose. Nanone kandi, nagutumiye kuzaza guterana Urwibutso rw’urupfu rwe, ruzizihizwa n’Abakristo bo ku isi hose ku itariki runaka [yivuge]. Uyu munsi nari naje kukwibutsa ko utumiwe muri ibyo birori bikomeye. [Vuga igihe n’ahantu bizabera.] Kongera gusuzuma imwe mu migisha dufite muri iki gihe bitewe n’ibyo Yesu yakoreye abantu, kimwe n’imigisha dutegereje kuzabona, wenda bishobora kugufasha kurushaho kuzirikana akamaro k’icyo gihe.” Hanyuma, ihatire gusuzuma ingingo zikwiriye zivuye muri imwe mu magazeti ya vuba aha cyangwa mu gice cya 41 cy’igitabo Upeo wa Ufunuo. Nanone kandi, ushobora gutsindagiriza amashusho yo ku mapaji ya 294, 299, na 308. Niba bishoboka, kora gahunda yo gufasha uwo muntu ushimishijwe kugira ngo azaterane mu Rwibutso.
5 Niba uwo muntu yaritegeye amatwi gusa, aya magambo akurikira ashobora kugira ingaruka nziza:
◼ “Nashimishijwe cyane n’ikiganiro duherutse kugirana ku bihereranye na Bibiliya. Nari ngarutse kubera ko nakwishimira kubona nawe ubona ibyo Imana yasezeranyije abashaka kurushaho kumenya byinshi biyerekeyeho.” Soma Yohana 17:3, hanyuma werekeze ibitekerezo bye ku nkuru y’Ubwami Imibereho y’Amahoro Mu Isi Nshya.
6 Cyo ngaho urukundo ukunda ubuzima no gushimira ku bw’incungu nibigusunikire gusubira gusura abantu bashimishijwe. Bafashe kugira ngo bakore ibihuje n’ubwo butumwa bushishikaje bwo mu Byahishuwe. Ibuka ko “igihe kiri bugufi”!—Ibyah 1:3.