Komeza Kugira Umutima Urangwamo Icyizere
1 Mbega ukuntu twishimira gusoma ibihereranye n’ukwiyongera gutangaje kugenda kugerwaho mu bihugu byinshi! Icyakora, mu turere tumwe na tumwe, ababwiriza b’Ubwami bakunze guhura n’abantu batabishimiye, abatabitayeho, cyangwa se ndetse n’abarwanya mu buryo bweruye umurimo wacu wo kubwiriza. Ni gute dushobora gukomeza kugira umutima urangwamo icyizere niba ibyo ari ko bimeze mu ifasi yacu? Ni gute dushobora kwirinda kugira umutima utarangwamo icyizere, umutima ushobora kutuvutsa ibyishimo byacu cyangwa ukaba watuma tugabanya umurego mu murimo wo guhindura abantu abigishwa?
2 Kugira umutima urangwamo icyizere bizatuma dukomeza kuba abantu bashyira mu gaciro. Ndetse no mu mimerere igoye, ntitugomba gutuma ibitekerezo bica intege biganza icyizere dufite. Yesu yadusigiye icyitegererezo gitunganye. Abemeye ibyo yigishaga, ni bake ugereranyije. Hari benshi batsitajwe n’inyigisho ze. Yahanganye n’imimerere yagiye igerageza mu buryo bukaze ukwihangana kwe. Abayobozi ba kidini banenze umurimo we kandi bajya inama yo kumwica. Yamishweho amacandwe, akubitwa inshyi, arashinyagurirwa, akubitwa [ibipfunsi n’imikoba], amaherezo aricwa. Nyamara, yaboneye ibyishimo mu murimo yakoraga. Kubera iki? Kubera ko yari azi akamaro ko gukora ubushake bw’Imana, kandi ntiyigeze acogora.—Yoh 4:34; 13:17; Heb 12:2.
3 Komeza Kubona Umurimo Wacu mu Buryo Bukwiriye: Kugira ngo tubigereho, tugomba kuzirikana ibintu runaka mu bwenge. Ibuka ko ubutumwa tubwiriza, busuzugurwa cyangwa bukarwanywa n’abantu benshi cyane (Mat 13:14, 15). N’ubwo intumwa zihanangirijwe ku mugaragaro kutongera kwigisha mu izina rya Yesu, zakomeje kudatezuka ku butumwa zahawe bwo kubwiriza, kandi zakomeje kubona umusaruro (Ibyak 5:28, 29; 6:7). Tuzi mbere y’igihe ko mu mafasi amwe n’amwe, abantu bazatega amatwi ari bo bake ugereranyije (Mat 7:14). Bityo rero, tukaba dufite impamvu zo kwishima mu gihe mu ifasi yacu twaba tubonyemo umuntu umwe gusa utega amatwi ubutumwa bwacu. Nanone kandi, wibuke ko ndetse n’abaturwanya bagomba guhabwa umwanya wo kumva (Ezek 33:8). Hari ubwo bamwe muri bo bahinduka bakaba abasenga Yehova. Ubwo rero, iyo tubona umurimo wacu mu buryo bukwiriye, bituma twumva ko urimo usohozwa neza, kabone n’ubwo abatega amatwi baba ari bake. Kuba turi ku rugo [rw’umuntu] tuzanywe no gutangaza ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana, ubwabyo ni ubuhamya.—Ezek 2:4, 5.
4 Dufite impamvu nziza zo kugira umutima urangwamo icyizere. Uburumbuke buboneka mu murimo ku isi hose hamwe no kuba birushaho kugaragara ko umubabaro ukomeye wegereje, bigomba gutuma twese dushishikarira kwitanga byimazeyo mu gukora umurimo dufite umutima urangwamo kubaha Imana (2 Pet 3:11, 14). Umurimo tuzakorana umwete muri Mutarama, uzaba uburyo bwiza bwo kugaragaza gushimira kwacu ku bw’ibyo twamenye. Nanone kandi, turifuza ko na bagenzi bacu bakiri bashya bagaragaza umutima urangwamo icyizere mu gukoresha ibyo bigishwa. Niba bamwe mu bo twigana na bo Bibiliya baragize amajyambere ku buryo baba biteguye kuba ababwiriza batarabatizwa, ukwezi kwa Mutarama gushobora kuba ari cyo gihe cyiza cyane cyo kuba batangira kubwiriza.
5 Twaba dukora umurimo turi ababwiriza cyangwa turi abapayiniya, gukomeza kuzirikana ko ibyo Yehova adusaba gukora atari umutwaro, biradufasha (1 Yoh 5:3). [Yehova] adusezeranya kudushyigikira (Heb 13:5b, 6). N’ubwo twahura n’abantu batatwitayeho, abatatwishimira, cyangwa se abaturwanya ku mugaragaro, tugomba guhorana icyizere kandi tugakomeza kubwiriza, kuko Imana ishaka ko tubigenza dutyo.—1 Tim 2:3, 4.