ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/95 p. 3
  • Amatangazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amatangazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 2/95 p. 3

Amatangazo

◼ Ibitabo bizatangwa muri Gashyantare: Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo. Werurwe: Gukoresha abonema ku magazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Mata: Les Saintes Ecritures—Traduction du monde nouveau hamwe n’igitabo Biblia—Neno la Mungu au la Binadamu? Gicurasi: Yule Mtu Mkuu Zaidi Aliyepata Kuishi. ICYITONDERWA: Amatorero azakenera ibitabo byavuzwe haruguru byo gukoresha muri kampeni, agomba kubitumiza akoresheje Fomu Itumirizwaho Ibitabo (S-14-SW) ya buri kwezi izakurikiraho. Byaba byiza mutumije n’amagazeti y’inyongera mukeneye kuzatanga muri Werurwe.

◼ Umugenzuzi uhagarariye itorero cyangwa se undi muntu ushyizweho na we, agomba gusuzuma imibare y’ibibarurwa mu itorero ku itariki ya 1 Werurwe, cyangwa se akabikora vuba uko bishobotse kose nyuma y’aho. Nibimara gukorwa, bizatangarizwe itorero.

◼ Ababwiriza bateganya kuba abapayiniya b’abafasha muri Werurwe, bagomba kubisaba hakiri kare. Ibyo bizatuma abasaza bakora imyiteguro ya ngombwa ku bihereranye n’ibitabo hamwe n’amafasi.

◼ Abasaza baributswa gukurikiza amabwiriza yatanzwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1991 ku mapaji ya 20-3, ku bihereranye n’abantu abo ari bo bose baciwe cyangwa biciye mu muteguro bakaba bashaka kugaruka.

◼ Kuva ku itariki ya 1 Mutarama 1994, igazeti y’Umunara w’Umurinzi isohoka rimwe mu kwezi mu rurimi rw’Igiperisiyani yarabonetse. Amagazeti yo gutanga hamwe no gukoresha abonema y’umuntu ku giti cye, bishobora gutumizwa n’amatorero.

◼ Igazeti y’Umunara w’Umurinzi isohoka rimwe mu kwezi mu rurimi rw’Igikambojiyani yatangiye gusohoka kuva ku itariki ya 1 Nzeri 1994. Amagazeti yo gutanga hamwe no gukoresha abonema y’umuntu ku giti cye, bishobora gutumizwa n’amatorero.

◼ Kuva ku itariki ya 8 Nyakanga 1994, igazeti ya Réveillez-vous! mu Gishinwa, isigaye isohoka kabiri mu kwezi kandi igasohokera icyarimwe n’iyo mu Cyongereza.

◼ Muri iki gihe, amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! yo mu Gishinwa (Cyorohejwe) azajya aboneka mu bihugu byose. Umunara w’Umurinzi wandikwa mu mabara yose. Ayo magazeti azajya asohoka kabiri mu kwezi kandi asohokere rimwe n’ayo mu Cyongereza. Amagazeti yo gutanga no gukoresha abonema y’umuntu ku giti cye, ashobora gutumizwa n’amatorero.

◼ Kuva muri Nyakanga 1994, igazeti y’Umunara w’Umurinzi yatangiye gusohoka rimwe mu kwezi mu rurimi rw’Ikijeworijiyani, kandi inaboneka binyuze mu iposita.

◼ Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohokaga rimwe mu kwezi mu ndimi zikurikira: urwa Bengali, Gujarati, Igihindi, n’urwa Nepali, yatangiye gusohoka kabiri mu kwezi kuva ku itariki ya 1 Mutarama 1995 [Taken from km-E 12/94].

◼ Uhereye ubu, amatorero agomba gutangira gutumiza imibumbe y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! yo mu wa 1994. Iyo mibumbe izaboneka mu Cyongereza no mu Gifaransa. Iyo mibumbe izakomeza kuboneka ku rutonde rw’“Ibitegerejwe” mu itorero, kugeza igihe izaba yaramaze kuboneka no koherezwa.—Reba Urutonde rw’Ibiciro [Taken from km-E 12/94].

◼ Hateguwe Urutonde rw’Ibiciro bishya ku bihugu bimwe na bimwe, kandi kopi enye zohererejwe buri torero. Izo kopi zigomba guhabwa umwanditsi hamwe n’abavandimwe bashinzwe ibitabo, amagazeti, n’imibare y’ibibarurwa [mu itorero].

◼ Udutabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi tw’umwaka wa 1993 n’uwa 1994 mu rurimi rw’Igiswayire ubu turaboneka mu bubiko. Utwo dutabo dushobora gukoreshwa mu gihe utundi tutaraboneka, cyangwa tugahabwa ababwiriza bashya batarabatizwa, cyangwa se abantu bashimishijwe. Impapuro zidutumiza zishobora koherezwa hamwe na Fomu Itumirizwaho Ibitabo y’itorero izakurikiraho. Utwo dutabo ni ibikoresho bitumizwa mu buryo bwihariye.

◼ Amatorero agomba gukora imyiteguro ikwiriye yo kwizihiza Urwibutso uyu mwaka ku wa Gatanu ku itariki ya 14 Mata, izuba rirenze. N’ubwo ibyiza byaba ari uko buri torero ryakwizihiza Urwibutso ukwaryo, ibyo bishobora kudashoboka buri gihe. Aho amatorero menshi yari asanzwe akoresha Inzu y’Ubwami imwe, wenda itorero rimwe cyangwa arenzeho ashobora kubona ahandi hantu yakoresha kuri uwo mugoroba. Nta bwo Urwibutso rugomba gutangira rukererewe cyane ku buryo bituma abantu bashya bashimishijwe babona ko guterana bibabangamiye. Byongeye kandi, iyo porogaramu ntigomba kuba yegeranye cyane ku buryo bituma hataboneka igihe mbere cyangwa nyuma y’uwo muhango cyo gusuhuza abashyitsi, gukora gahunda zo kuzakomeza gufasha bamwe na bamwe mu buryo bw’umwuka, cyangwa kubakana no guterana inkunga muri rusange. Nyuma yo gusuzuma ibintu byose mu buryo bunonosoye, abasaza bagomba kwemeza gahunda zizarushaho gufasha abazaterana ku Rwibutso kugira ngo bungukirwe n’icyo gikorwa mu buryo bwuzuye [Taken from km-E 1/95].

◼ Disikuru y’abantu bose yihariye izatangwa mu matorero yose ku cyumweru, tariki ya 23 Mata 1995. Umutwe wayo uzaba uvuga ngo “Iherezo ry’Idini ry’Ikinyoma Riregereje.” Uzihatire gutumira abantu bose bazaterana ku Rwibutso uyu mwaka. Tuzakoresha imihati yihariye kugira ngo tuzafashe abigishwa babarirwa muri za miriyoni bayoborerwa ibyigisho bya Bibiliya byo mu ngo. Ibizavugwa nyuma y’iryo teraniro rizaba kuri uwo munsi bizabashishikariza, bo hamwe n’abavandimwe bacu muri rusange, gutegerezanya amatsiko kwifatanya mu gutanga inkuru y’Ubwami yihariye. Icyo gihe nanone, izagaragaza neza ibibazo abantu bahanganye na byo n’ukuntu ari ngombwa ko biyemeza kugira icyo bakora bamaramaje mu buryo buhuje n’Ijambo ry’Imana [Taken from km-E 1/95].

◼ Guhera muri Gashyantare, kandi bitarenze ku itariki ya 5 Werurwe, disikuru nshya y’abantu bose y’abagenzuzi basura amatorero, izaba ifite umutwe uvuga ngo “Inyigisho Ziva ku Mana Zitsinda ku Isi Hose.” Iyo disikuru izatangwa mu buryo bwa diyapozitive itsindagiriza Amakoraniro mpuzamahanga yihariye yari afite umutwe uvuga ngo “Inyigisho Ziva ku Mana,” yabaye mu mwaka w’umurimo wa 1993 n’uwa 1994. Mu turere za diyapozitive zitazashobora kubonekamo kugeza na nyuma y’iyo tariki, abagenzuzi basura amatorero bazatanga disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Iringire Imana Nyir’Ihumure Ryose,” kandi bazakomeze kuyitanga kugeza igihe za diyapozitive zizaba zibonetse. Mu gihe amatorero yose azaba yahawe iyo disikuru ya diyapozitive, abagenzuzi basura amatorero bazakomeza gutanga ya disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Iringire Imana Nyir’Ihumure Ryose” kugeza ubwo indi disikuru nshya y’abagenzuzi basura amatorero izateganyirizwa mu ntangiriro z’uwa 1996 [Taken from km-E 1/95].

◼ Ibitabo Bishya Biboneka:

Icyarabu: Appliquez-vous à lire et à écrire. Icyongereza: Watch Tower Publications Index 1991-1993. Igihindi: Vichwa vya Mazungumzo ya Biblia. Igipunjabi: Ihumure ku Bantu Bihebye (Inkuru y’Ubwami No. 20); Kugira Imibereho y’Ibyishimo (Inkuru y’Ubwami No. 21); Mbese Iyi Si Izarokoka? (Inkuru y’Ubwami No. 19); Ni Nde mu by’Ukuri Utegeka Iyi Si? (Inkuru y’Ubwami No. 22).

◼ Kasete Nshya Ziboneka:

Icyongereza: Yule Mtu Mkuu Zaidi Aliyepata Kuishi (kasete umunani zikubiye muri alubumu imwe).

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze