Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa muri Mata: Les Saintes Ecritures—Traduction du monde nouveau hamwe n’igitabo Biblia—Neno la Mungu au la Binadamu? Gicurasi: Yule Mtu Mkuu Zaidi Aliyepata Kuishi. Kamena: Igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192 cyasohotse mbere y’uwa 1982 itorero rishobora kuba rifite mu bubiko. Amatorero adafite ibitabo bya kera mu bubiko azatanga igitabo Amani na Usalama wa Kweli—Wewe Unaweza Kuupataje? Nyakanga: Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo. Gutanga icyo gitabo bigomba gukurikirwa no gusubira gusura, kandi hagomba gukorwa imihati kugira ngo ibyigisho bya Bibiliya bitangizwe.
ICYITONDERWA: Amatorero azakenera ibitabo byo gukoresha muri kampeni byavuzwe haruguru, agomba kubitumiza akoresheje Fomu Itumirizwaho Ibitabo (S-14-SW) ya buri kwezi izakurikiraho. Nta bwo ibitabo byasohotse mbere y’uwa 1982 byavuzwe haruguru biboneka ku ishami.
◼ Sosayiti yatangiye gukora kasete z’Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Igihisipaniya guhera ku igazeti yasohotse ku itariki ya 1 Mutarama 1995. Gukoresha abonema bigomba gukorwa binyuriye ku itorero.
◼ Umwanditsi hamwe n’umugenzuzi w’umurimo, bagomba gusuzuma umurimo w’abapayiniya bose b’igihe cyose. Niba hari uwo ari we wese muri bo waba afite ingorane zo kuzuza amasaha asabwa, abasaza bagomba kureba ukuntu hatangwa ubufasha. Kugira ngo mubone ibitekerezo kuri icyo kibazo, mwongere musuzume urwandiko rwa Sosayiti (S-201) rwo ku itariki ya 1 Ukwakira 1993, n’urwo ku ya 1 Ukwakira 1992. Nanone, reba amaparagarafu ya 12-20 y’umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 1986.
◼ Urwibutso ruzizihizwa ku wa Gatanu, ku itariki ya 14 Mata 1995. N’ubwo disikuru ishobora gutangira mbere gato, mwibuke ko gutambutsa umugati na divayi by’Urwibutso bitagomba gutangira gukorwa mbere y’uko izuba rirenga. Mubaririze aho iwanyu kugira ngo mumenye igihe izuba rirengera mu gace k’iwanyu. Nta yandi materaniro agomba gukorwa kuri uwo munsi uretse ayo kujya mu murimo wo kubwiriza. Niba ubusanzwe itorero ryanyu rigira amateraniro ku wa Gatanu, mushobora kuyashyira ku wundi munsi muri icyo cyumweru niba Inzu y’Ubwami yaboneka.
◼ Mu gihe amateraniro y’itorero azaba arangiye, kimwe na porogaramu y’ikoraniro ry’akarere hamwe n’iy’umunsi w’ikoraniro ryihariye bizaba ku itariki ya 23 Mata 1995, hazatangwa itangazo ryerekeye umurimo wihariye wo gutangiza igikorwa cyo gutanga mu buryo bwagutse inkuru y’Ubwami y’amapaji ane ikubiyemo ubutumwa buje mu gihe gikwiriye. Ababwiriza bazaterwa inkunga yo kwita by’umwihariko ku bantu b’imitima iboneye bashishikajwe cyane n’ibibazo biteye inkeke bahanganye na byo, kandi bashaka ubuyobozi bwiringirwa. Ababwiriza bose, ushyizemo n’abakiri bashya bazaba batangiye umurimo wo kubwiriza muri Werurwe, Mata, hamwe n’abazatangira muri Gicurasi, basabwa kuzifatanya batizigamye maze bagashyigikira iyo kampeni yihariye.
◼ Ibitabo Bishya Biboneka:
Gujarati: Ihumure ku Bantu Bihebye (Inkuru y’Ubwami No. 20). Icyarabu: Mwimbieni Yehova Sifa (Kinini).