Amatangazo
◼ Ibitabo bizakoreshwa muri Kanama: Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!. Nzeri n’Ukwakira: Gukoresha abonema y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Ugushyingo: La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création? ICYITONDERWA: Amatorero ataratumiza ibitabo byo gukoresha muri kampeni byavuzwe haruguru, agomba kubikora akoresheje Fomu yayo Itumirizwaho Ibitabo (S-14-SW) ya buri kwezi izakurikiraho.
◼ Umugenzuzi uhagarariye itorero, cyangwa se undi muntu ushyizweho na we, agomba gusuzuma imibare y’ibibarurwa mu itorero ku itariki ya 1 Kanama, cyangwa se akabikora vuba uko bishobotse kose nyuma y’aho. Nibimara gukorwa, bizatangarizwe itorero.
◼ Umwanditsi hamwe n’umuvandimwe uhihibikanira iby’imibare y’ibibarurwa y’itorero, basabwe mu bugwaneza gukora imibare mu buryo nyabwo ku bihereranye no kugabanyirizwa ibiciro kw’abapayiniya no kuyitondekanya bakurikije uko bisabwa kuri fomu S-20-SW ya vuba ikoreshwa muri iki gihe.