Amatangazo
◼ Ibitabo bizakoreshwa muri Gashyantare: Igitabo Kubaho Iteka kizakoreshwa, kandi hagomba imihati kugira ngo hatangizwe ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo. Werurwe: Gukoresha abonema ya Réveillez-vous! cyangwa y’Umunara w’Umurinzi. Mata: Gutanga Bibiliya yitwa Traduction du Monde nouveau hamwe n’igitabo La Bible—Parole de Dieu ou des Hommes? ICYITONDERWA: Amatorero ataratumiza ibitabo byo gukoresha muri Kampeni byavuzwe haruguru, agomba kubikora akoresheje Fomu yayo Itumirizwaho Ibitabo (S-14-SW) ya buri kwezi izakurikiraho.
◼6 Umunara w’Umurinzi uzajya uboneka incuro imwe mu kwezi mu rurimi rw’Igipunjabi guhera ku nomero yo ku itariki ya 1 Kanama 1995.
◼ Twishimiye gutangaza ko ku itariki ya 5 Ukwakira 1995, Umuryango w’Abahamya ba Yehova wo Muri Tanzaniya wongeye kubona ubuzima gatozi.
◼6 Ibitabo biboneka:
Gujarati: Ni Nde mu by’Ukuri Utegeka Iyi Si? (Inkuru y’Ubwami No.22.) Igihindi: Mbese, Iyi Si Izarokoka? (Inkuru y’Ubwami No.19); Ihumure ku Bantu Bihebye (Inkuru y’Ubwami No.20); Kugira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango (Inkuru y’Ubwami No.21); Ni Nde mu by’Ukuri Utegeka Iyi Si? (Inkuru y’Ubwami No.22.)
Za kaseti ziboneka:
Mu Giswayire: Ecoutez le Plus Grand Enseignant (kaseti imwe muri alubumu.)
CD (Disiki ziriho ibintu bicucitse) nshya ziboneka:
Icyongereza: Sing Praises to Jehovah on Compact Disc (Kuri disiketi umunani).
◼ Amatorero ashobora gutangira gutumiza imibumbe y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! yo mu mwaka wa 1995. (Reba Urupapuro rw’Ibiciro, amaparagarafu ya 6-8, 10.) Iyo mibumbe izaboneka mu Cyongereza no mu Gifaransa. Iyo mibumbe izakomeza kuboneka ku rutonde rw’“Ibitegerejwe” mu itorero, kugeza igihe izaba yaramaze kuboneka no koherezwa. Ibitabo by’imibumbe, biri mu bitumizwa mu buryo bwihariye.