ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/96 p. 5
  • Amatangazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amatangazo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 5/96 p. 5

Amatangazo

◼ Ibitabo bizakoreshwa muri Gicurasi: Le plus grand homme de tous les temps. Kamena: Igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192 cyasohotse mbere y’umwaka wa 1982, ababwiriza bakagifata ku cya kabiri cy’igiciro cy’ababwiriza n’abapayiniya ku cya kabiri cy’igiciro cy’abapayiniya. Amatorero adafite ibyo bitabo mu bubiko ashobora gutanga igitabo Comment assurer votre survie et hériter d’une nouvelle terre. Nyakanga: Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi! ICYITONDERWA: Amatorero ataratumiza ibitabo byo gukoresha muri kampeni byavuzwe haruguru, agomba kubikora akoresheje Fomu Itumirizwaho Ibitabo (S-14-SW) ya buri kwezi izakurikiraho.

◼ Uhagarariye itorero cyangwa undi ubisabwe na we, ashobora kugenzura imibare y’ibibarurwa by’itorero ku itariki ya 1 Kamena cyangwa nyuma y’aho vuba uko bishoboka kose. Ibyo nibimara gukorwa, bitangarizwe itorero ryose.

◼ Urwibutso rwo mu mwaka wa 1997 ruzaba ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe, izuba rirenze. Iryo tangazo ryo kwizihiza Urwibutso rwo mu wa 1997, ritangwe mbere y’igihe kugira ngo abavandimwe bashobore guteganya amazu akenewe yo guteraniramo, cyangwa kugirana amasezerano n’abantu bafite amazu ashobora kuboneka, mu gihe amatorero menshi yaba akoresha Inzu y’Ubwami imwe kandi akaba agomba gushaka andi mazu yo guteraniramo.

◼ Akazi ko gukora indi CD-ROM nshya, ari yo Watchtower Library—1995 Edition, kagiye kurangira. Izaba ikubiyemo na porogaramu ivuguruwe kandi hakaziyongeraho n’ibitabo byasohowe mu mwaka wa 1995, 1994, na 1979-1970. Ibisobanuro birambuye byatanzwe mu ibaruwa Sosayiti yandikiye amatorero yose, yo ku itariki ya 25 Ugushyingo 1995. Itumizwa ry’iyo CD mu rurimi rumwe cyangwa nyinshi, rishobora gukorwa n’itorero.

◼ Isomo ry’Umwaka wa 1996 rivuga ngo “Mujye Mukora Iby’Iryo Jambo.”—Yakobo 1:22. Mukore ku buryo riba riri mu Mazu yanyu y’Ubwami.

◼ Ibitabo Biboneka:

Icyongereza: Kingdom Interlinear Translation of the Greek Scriptures. Gujarati: Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose!; Ihumure ku Bantu Bihebye (Inkuru y’Ubwami No. 20); Kugira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango (Inkuru y’Ubwami No. 21). Kinyarwanda: Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango. Igipunjabi: Igihe Uwo Wakundaga Apfuye. Urdu: Abahamya ba Yehova Bizera Iki? (Inkuru y’Ubwami No. 14); Imibereho y’Amahoro mu Isi Nshya (Inkuru y’Ubwami No. 15).

◼ Amakaseti Mashya ya Videwo Aboneka:

Icyongereza ku Bipfamatwi: Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo (Kaseti ya Videwo No. 1), Mbese Imana Itwitaho Koko?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze