ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/96 p. 2
  • Porogaramu Nshya y’lkoraniro ry’Akarere

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Porogaramu Nshya y’lkoraniro ry’Akarere
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
km 6/96 p. 2

Porogaramu Nshya y’lkoraniro ry’Akarere

1 Gutangirana n’umwaka wa 1996, umutwe w’amakoraniro y’akarere uzaba uvuga ngo “Umva Kandi Wige Gushyira mu Bikorwa Ijambo ry’Imana.” Uwo mutwe, ushingiye mu Gutegeka 31:12,13, uha urufatiro rukwiriye porogaramu yose kugira ngo utsindagirize amasomo dukeneye kwiga no kuyashyira mu bikorwa.

2 N’ubwo muri iki gihe abantu benshi bumva inyigisho zahumetswe n’imyuka iyobya, ni iby’ingenzi cyane kuri buri umwe umwe muri twe kumva Ijambo ry’Imana kandi tukiga kurishyira mu bikorwa (Luka 11:28; 1 Tim 4:1). Mu kuzirikana ibyo, porogaramu y’ikoraniro ry’akarere yateganirijwe gutera inkunga no gufasha ababwiriza, imiryango, abasaza, n’abapayiniya. Ku wa gatandatu, hazaba hari disikuru y’uruhererekane igizwe n’ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Guhangana n’Ibibazo Byacu—Twitondera Ijambo ry’Imana.” Hanyuma ku cyumweru mu gitondo hazaba hari disikuru y’uruhererekane ifite umutwe uvuga ngo “Uko Ibyanditswe Bicyaha mu Buryo Bukiranuka.” Porogaramu yose izatanga inkunga yo mu buryo bw’umwuka wowe n’umuryango wawe mutagombye gucikanwaho.

3 Muri iyo minsi yombi, ku wa gatandatu no ku cyumweru, hazatangwa amabwiriza y’ingirakamaro y’umurimo wo mu murima, kandi habeho ibyerekanwa. Nanone kandi hazatangwa amakuru yo hirya no hino atera inkunga kandi yubaka, ndetse hazagira ababazwa ibibazo. Bityo, mu gihe uzaba uhari kandi ugatega amatwi ufite intego yo gushyira mu bikorwa ibyo wiga, uzaba ushobora gukurikiza ibyo Ijambo ry’Imana ritegeka mu buryo bwuzuye kurushaho.

4 Kimwe mu bintu by’ingenzi bizabera mu ikoraniro ry’akarere, ni umubatizo w’abavandimwe na bashiki bacu bitanze vuba. Mbere y’uko berekana ku mugaragaro ko bitanze, abashaka kubatizwa bagomba kumenyesha umugenzuzi uhagarariye itorero ko bifuza kubatizwa, kugira ngo akorane gahunda n’abasaza yo kugirana inama na bo.

5 Disikuru y’abantu bose y’urwo ruhererekane rw’ikoraniro ry’akarere ifite umutwe uvuga ngo “Kuki Tugomba Kuyoborwa na Bibiliya?” Tumirira abantu bashimishijwe kuzaza guterana. Mu gihe dutegereje inkunga ikenewe cyane n’ubufasha wowe n’umuryango wawe muzabona, kora gahunda ihamye yo kuzaba uri muri iyo porogaramu yose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze