Itariki ya 6 Mata 1996: Ukwitabira Gutangaje!
Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare 1996, werekezaga ibitekerezo kuri gahunda y’umunsi wihariye wo gutanga amagazeti, wo ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Mata. Ababwiriza bose bo muri afurika y’i Burasirazuba, bahamagarirwaga kwigatanya muri uwo munsi wihariye w’amagazeti. Uko twagendaga twegereza uwo munsi, umuntu yashoboraga kwiyumvisha ibyishimo n’igishyuhirane byatutumbaga mu matorero. Abavandimwe bashyize kuri gahunda ibintu byabo n’imirimo yabo kugira ngo bashobore kwifatanya mu buryo runaka mu murimo wo gutanga amagazeti kuri uwo munsi.
Mu by’ukuri, byagize ingaruka nziza cyane! Mu bihufu byose, habaye ukwiyongera mu gutanga amagazeti muri Mata, kuva kuri 85% muri Kenya kugeza hejuru ya 100% mu bindi bihugu. Muri Kenya twatanze amagazeti yose hamwe 83.175. Uwo ni umubare wo hejuru cyane w’amagazeti yatanzwe mu kwezi kumwe mu mateka y’umurimo wo muri Kenya. Ni byiza rwose! Muri uko kwezi, mu Rwanda hatanzwe amagazeti yiyongereyeho 30% kuruta ayatanzwe umwaka ushize; muri Tanzaniya hatanzwe akubye hafi incuro ebyiri ayatanzwe muri Mata 1995; naho muri Uganda hatanzwe akubye hafi incuro enye ayatanzwe muri Mata umwaka ushize. Birahebuje! Umubare w’amagazeti yose yatanzwe mu bihugu byose muri uko kwezi, wari 144.938. mu by’ukuri babwiriza bw’Ubwami, umurimo wakozwe neza.
Amatorero menshi yacogoje amagazeti yari asanzwe afite, hakubiyemo n’inomero za kera zari zirunze mu bubiko bw’amatorero. Amatorero yegeranye yafatanyije gutanga amagazeti yari ari mu bubiko bwayo. Ku bw’ibyo, iki gishobora kuba ari igihe cyiza cyo kugira ngo abasaza basuzume amagazeti itorero ritumiza, barebe niba hari amagazeti ahagije yo gukoresha mu murimo; hamwe n’agenewe kwigwa. Amatorero azakenera gukora gahunda byibura y’umunsi umwe mu cyumweru wo gutanga amagazeti, haba ku nzu n’inzu, mu masoko, n’ahakorerwa ubucuruzi, cyangwa gutanga ubuhamya mu mihanda. Bavandimwe bakundwa, mukomeze gukoresha neza amagazeti yacu arokora ubuzima, ameze nka ‘bwenge urangururira mu nzira.’—Imig 1:20.